Kicukiro: Bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye basaniwe amacumbi

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro urashima ko hari imiryango itishoboye yarokotse Jenoside yasaniwe inzu undi muryango ukabikirwa inzu iherewe hasi.
Mutanguha Clement, Perezida wa Ibuka muri uyu Murenge, yavuze ko imiryango 5 itishoboye yasaniwe inzu ariko ko hari indi itarabona aho ikinga umusaya, agasaba inzego z’Akarere kureba niba mu bisigara bihari hatakubakirwamo iyo miryango.
Yabigarutseho ku wa Kane tariki 10 Mata 2025, ubwo mu Murenge wa Kigarama bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabanjirijwe no gushyikiriza inzu Mukarubibi Clementine warokokeye i Gikondo.
Hubatswe inzu Ebyiri hasanwa inzu Eshatu ku mbaraga nyinshi zakoreshejwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kigarama.
Umuryango Ibuka uvuga ko hari abagenerwabikorwa bahawe amazi abandi bafite ubumuga bubakirwa inzira ziborohereza kugera aho bataha.
Nubwo bimeze bityo, Perezida wa Ibuka muri Kigarama, agaragaza ko hari imiryango itarabona aho ikinga umusaya mu myaka 31 ishize.
Mutanguha yagize ati: “Abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge wa Kigarama hari abagifite ibibazo by’imibereho mibi n’abandi badafite aho bakinga umusaya, bityo tugasaba ko na bo babonerwa aho bawushyira.”
Ibuka yasabye ko abadafite amacumbi bashobora gufashwa bakubakirwa mu bisigara bya Leta cyane ko Ibuka ifite abafatanyabikorwa babafasha bakabubakira.
Mukarubibi Clementine avuga ko bari bafite inzu ishaje ariko ikaza kubakwa iherewe hasi. Asanga iyo nzu izabafasha kwiyubaka birushijeho kuko bazayikodesha.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Turishimira ko twubakiwe inzu kandi nziza, tugiye kuyikodesha noneho ikivuyemo kidufashe kwiyubaka ariko bizanadufasha gusana iyi ababyeyi bacu bahoze batuyemo.”
Yavuze ko inzu bahoze batuyemo mbere ya Jenoside ari yo abanamo n’umuvandimwe we kandi ko ishaje kuko nta kindi kirayikorwaho kuva Jenoside irangiye.
Yagize ati: “Iyi nzu ni yo ababyeyi bacu babagamo tuyisigaramo, isima irimo ni iya mbere ya Jenoside uretse karabasasi y’inyuma yateweho nta kindi kirayikorwaho.
Ubwo twubakiwe iyi, tugiye kuyikodesha, bizadufashe gusana iyi twasigayemo noneho twiyubake.”
Undi wasaniwe inzu yabwiye Imvaho Nshya ko kuba barasaniwe inzu ari igikorwa bafata nk’ikindashyikirwa kuko babonye abantu babasubiza icyizere cy’ubuzima.
Yakomeje agira ati: “Naryamaga sinsinzire nibaza uko ejo bizagenda ariko mbonye akabando k’iminsi. Inzu bansaniye izamara iminsi rwose, Imana ibahe umugisha.”
Pasiteri Karangwa Alphonse, umuyobozi wa Upendo yagize uruhare mu kubaka inzu no gusana izigera kuri Enye, yavuze ko byatwaye asaga miliyoni 33 Frw.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, yavuze ko inzu zasaniwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zizabafasha kongera kwiyubaka.
Yagize ati: “Dufite indi nzu yasaniwe umukecuru wapfakajwe na Jenoside na yo izajya imufasha mu mibereho ye kuko na we azajya ayikodesha ikamwunganira.”
Umuyobozi Ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Donatien Murenzi, yavuze ko ibisigara biba biri ahantu hashobora kuba harateganyirijwe ibindi bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali ariko ko Akarere katazabura aho kubakira Abarokotse batishoboye badafite amacumbi.
Yakomeje agira ati: “Icyo tubizeza nuko mu Karere ka Kicukiro tutazabura aho twubakira abarokotse Jenoside, nihaboneka abazabatera ingabo mu bitugu.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwavuze ko buzakomeza kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kugira ngo bagire amacumbi.




Amafoto: Emmy