Nyagatare: Abizera abavuzi b’amarozi bahindure imyumvire bagane kwa muganga

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyagatare bavuga ko hari uburwayi barwaza bakiyambaza abavura amarozi, basabwa n’ubuyobozi kujya bagana abaganga bemewe kuko ari bo bapima bagatangaza uburwayi umuntu afite.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Ubuyobozi w’Akarere ka Nyagatare nyuma yuko hari abatuye i Gatunda bagaragaje ko bafite umurwayi warozwe bashaka uko bajya ku muvuza mu gihugu cy’abaturanyi.
Uwo muturage uvugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, umubyeyi we avuga ko abangamira abaturanyi bikagira ingaruka kuri uyu muryango. Bemeza ko ngo yaba yararogewe iyo yashakiye ari yo mpamvu na bo bifuzaga kujya kumuvuza mu buryo bwa gakondo.
Munyakazi Frederic agira ati: “Uyu mukobwa yashakiye i Bugande, nyuma bivugwa ko hari umuturanyi batabanye neza akaza kumugirira nabi. Yahise afatwa n’uburwayi bwo kwiruka biba ngombwa ko agaruka inaha. Ubu rero ikitubangamiye ni uko yangiriza abaturanyi. Araca ibigori akotsa ku muhanda, atwara icyo agezeho cyose kandi kuriha ibyo yangije ntitubifitiye ubushobozi.”
Umwe mu baturage bari hafi y’uyu muryango avuga ko bari bategereje uburyo bashakisha ubushobozi bakajya kumuvuriza aho ngo yaba yararogewe.
Ntiyahaga Sebastien yagize ati: “Twaraganiriye ariko abantu bakavuga ko kugira ngo uriya muntu akire bisaba kujya kumuvuriza aho yarogewe. Twasanze bisaba ibihumbi ijana. Gusa aya mafaranga ntaraboneka ngo hagire ababa bamujyana.”
Gasana Stephen Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yamaganye iyo myumvire y’aba baturage, avuga ko nta muntu ufite ubushobozi bwo kwemeza uburwayi bw’umuntu uretse muganga.
Ati: “Ibyo bintu ntibikwiye, abaturage bavuga ko umuntu yarozwe, byemejwe n’uwuhe muganga? Yego icyo tubona ni uko afite ibibazo byo mu mutwe, ariko igikwiye gukorwa ni ukumujyana kwa muganga hakarebwa impamvu yabyo akanavurwa. Turasaba abaturage kuva mu myumvire yo kwipimira amarozi kuko bashobora kujya bahitanwa n’indwara bakavuwe bagakira, ariko kuko batageze kwa muganga bakazira kutivuza bikwiye.”
Akomeza asaba umuryango w’uwo muntu kutamwinubira, kuko ubuyobozi bugiye kubafasha kumukurikirana.
Ati: “Umuryango wabaye imfura uramwakira. Mwicika intege rero ngo mumuteragirane kubera ibibazo yagize, ahubwo turafatanya, ubuyobozi bw’Umurenge bababe hafi n’inzego z’ubuzima dushake uburyo yagezwa ku baganga bazobereye mu burwayi nk’ubu bamufashe”
Ni kenshi abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bahabwa akato ntibitabweho, mu gihe iyo bafashijwe guhabwa ubuvuzi bashobora kugarura ubuzima bagakomeza imirimo yabo nk’ibisanzwe.