Nyagatare: Imiryango 474 y’abarokotse Jenoside ikeneye gusanirwa inzu

Abarokotse Jenoside mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bafite imiryango 474 ikeneye gusanirwa amacumbi yabasaziyeho kuko yubatswe kera kandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kuyisanira.
Babigarukaho muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko iki kibazo kiri mu bibangamiye bamwe mu barokotse Jenoside cyane abageze mu zabukuru kandi batishoboye.
Nyiracari Peace yagize ati: “Dufite ikibazo gikomeye cy’inzu zubakiwe abarokotse Jenoside tugihunguka. Izo nzu zarashaje kandi n’abazihawe na bo bashaje, umuntu wari ufite imyaka 40 ubu afite 70. Niba Nta rubyaro yasigaranye cyangwa se akaba n’uwasigaye atarahiriwe ngo abone ibyo akora, uyu mukecuru cyangwa umusaza nta bushobozi afite bwo kwisanira inzu.”
Yongeyeho ati: “Iki ni uko urebye uko byari byifashe igihe yubakwaga ntabwo yubakwaga neza ngo abe akomeye, aho uyu munsi atavuguruwe byateza ibindi bibazo ugasanga Hari abo asenyukiyeho.”
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyagatare Bimenyimana Jean de Dieu, na we avuga ko iki kibazo ari imbogamizi ku mibereho y’abarokotse Jenoside agasaba ubuyobozi gukora ubuvugizi kigakemurwa.

Ati: “Ni byo Dufite imiryango ikeneye gusanirwa inzu, hari n’abakeneye kubakirwa amacumbi. Twasabye inzego bireba zizakomeza gushaka igisubizo kuri iki kibazo. Gusa ariko ntitwabura gushima ko hari byinshi byakozwe birimo ubufasha mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko ibyo bizirikanwa ndetse uko ubushobozi buboneka hari ibigenda bikemurwa.
Yagize ati: “Ni ugushakira amacumbi abarokotse Jenoside batishoboye batarabona aho baba hari nanone kuvugurura ayo twagiye twubaka mu minsi yashyize ni ugufatanya kugira ngo tuyavugurure, ni ugufatanya nanone kugira ngo nabatarabona amacumbi bayabone.”
Uretse inzu 474 zikeneye gusanwa ubuyobozi bwa IBUKA mu karere Ka Nyagatare bunavuga ko hakenewe no kubakwa amacumbi agera ku 153 ku batarubakirwa.
