Kamonyi: Abarokotse Jenoside bafite intege nke basuwe mu rwego rwo kubakomeza

Abatuye Akarere ka Kamonyi bari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, muri gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa, basuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babifuriza gukomera muri ibi bihe byo kwibuka.
Mukecuru Mukandori Vestine umwe mu Ntwaza zo mu Karere ka Kamonyi, avuga ko muri ibi bihe byo kwibuka iyo abonye abamuba hafi bimufasha.
Ati: “Muri ibi bihe iyo mbonye abansura bakamba hafi nkuko mwaje biramfasha kuko mba nongeye kubona umuryango. Rero ndabashimiye cyane kuko ubu mwaje nongeye kwiyumvamo imbaraga ubu ndakomeye kuko mbabona.”
Harerimana Marcel na we utuye mu Murenge wa Gacurabwenge ufite n’ikibazo cy’uburwayi bwa diyabete avuga ko kumusura bimuha imbaraga zo gukomeza gutwaza.
Ati: “Ndabashimira cyane kuko kuba mwangezeho ubu ndiyumvamo imbaraga zo gukomera muri ibi bihe byo kwibuka ababyeyi banjye ndetse ubu munyongereye icyizere cyo gukomera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere yasabye abatuye Akarere ka Kamonyi kwegera abarokotse Jenoside bakabasura binyujijwe muri gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa, kuko bibafasha gukomera
Ati: “Binyujijwe muri gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa, ndasaba abatuye Akarere kacu ka Kamonyi, kuba hafi abarokotse Jenoside bakabasura kuko bibafasha gukomera no kumva ko batari bonyine.”
Dr. Nahayo avuga kandi ko gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa, yo kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izakomeza muri iyi minsi ijana no mu bindi bihe.
Gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Kamonyi yabaye mu Mirenge yose 12 igize ako Karere, aho abayobozi bifatanyije n’abaturage gusura abarokotse Jenoside by’umwihariko abafite intege nke.


