Nyagatare: Hibutswe abiciwe mu nzuri

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri iyi tariki ya 08 Mata 2025 mu Karere ka Nyagatare hibutswe Abatutsi bagiye bicirwa mu nzuri zari mu bice bitandukanye by’aka Karere.
Depite Wibabara Jennifer ari kumwe n’Abayobozi b’Akarere n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abatuye mu Kagari ka Gakirage umurenge wa Nyagatare, kwibuka Abatutsi biciwe ahahoze hitwa mu marashi (inzuri).
Mu buhamya bw’abari batuye muri ako gace babashije kurokoka, bagaragaza ko byari byoroheye abaza kubahiga kuko Abatutsi bari batuye hamwe aho bahise bahigwa kuva mu 1990.
Mukarugwiza Francine yagize ati: “kuva Inkotanyi zatangiza urugamba rwo kubohora Igihugu ubutegetsi bwahise buduhanga ijisho ndetse dutangira kugabwaho ibitero bya hato na hato. Iyo urugamba rwabaga rwabaye rubi abategetsi ba Komini, abasirikare n’abajandarume bazaga kudutura umujinya.
Abantu barafatwaga bakicwa, hanyuma nza gushaka uko mpunga mva aha n’amaguru ngera ku Rusumo mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo, nyuma njye n’abo twarokokanye twaje kugarurwa n’Inkotanyi.”
Akomeza ashimira abacunguzi bunamuye u Rwanda.
Ati: “Ndashimira ingabo zari iza RPA, zaduhaye ubuzima ahantu hose zageraga, twabonaga ubuzima. Inkotanyi zanshakiye imodoka, zaratugaburiye. Ndashimira RPF- Inkotanyi n’Umugaba mukuru wazo, numvaga nta buzima, twumvaga tutagikeneye kubaho, Inkotanyi ni ubuzima. Ndashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaradufashije, ntabwo nsabiriza, ibyo byose ni ukubera ubuyobozi bwiza.”
Depite Wibabara Jennifer wifatanyije n’abaturage b’i Nyagatare muri iki gikorwa yatanze ubutumwa bwo kubahumuriza no kubakomeza.
Ati: “Duhumurije abantu bose babuze ababo, duhumurije abantu bose baburiye ababo hano mu marashi. Ubuyobozi bwiza dufite butanga icyizere ko ibi bitazongera. Mugire imbaraga mukomere, mwandike uko abantu babanaga neza mbere ya Jenoside, mwandike uko Jenoside yakozwe, aya mateka twibuka adufasha kurwanya abayapfobya.”
Yasabye uruhare rwa buri wese kwamagana yivuye inyuma, ibikorwa bibi byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



