Nyagatare: Twe twatangiye kwicwa inkotanyi zigitera: Umutangabuhamya Gatete

Ubwo mu Karere ka Nyagatare hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagaragajwe uko kuva Inkotanyizatangiza urugamba rwo kubohora igihugu Abatutsi bari muri ako gace batangiye guhigwa bakicwa abandi bagafungwa bitwa ibyitso.
Ni ibigarukwaho mu buhamya bw’abarokokeye muri ako Karere, cyane mu cyahoze ari Komini Muvumba.
Gatete Sylvere umwe mu bafashwe mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora Igihugu, yabuze ko we na bagenzi be bakorerwaga iyicarubozo bamwe bakahasiga ubuzima.
Yagize ati: “Twari dutuye mu Murenge wa Shonga aho nafatiwe njyanwa n’abasirikare bankubita inkoni nyinshi banyita Inyenzi. Bambazaga Rwigema nkababwira ko ntamuzi, mbonye bandembeje ndababwira nti ndamuzi kugira ngo ndebe ko nibura banyica sinkomeze kubabazwa. Byarangiye ntaye ubwenge sinongera no kumva inkoni, nyuma nasanze barangejeje kuri Komini ngo bamfunge kuko nubwo ntumvaga nari ngihumeka.
Gatete avuga ko nyuma ubwo Inkotanyi zasatiraga Komini, abasirikare bamuragije Resiponsabure ngo azamuhe Burugumestre ariko uwo muyobozi ahitamo kumucikisha.
Ati: “Uwo mugabo namugiriyeho umugisha kuko yambwiye ati ninguha Burugumesiriri Rwabukombe arakwica, ahubwo genda amaraso yawe atazanjyaho. Nguko uko nahise nkomeza nshakisha inzira yangeza muri Uganda ndahunga.”
Agaragaza ko ibyo byabaga, byabanjirijwe n’amateka y’ivangura mu mashuri nabyo byagiye bimugiraho ingaruka.
Ashima abagize uruhare mu guhagarika Jenoside, ubuyobozi bwagaruriye abaturage icyizere ndetse ubu ababuzwaga epfo na ruguru bakaba bafite ishema ryo gukorera igihugu cyabo mu kugiteza imbere.
Ubuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yasabye abaturage b’ako Karere kwirinda icyo ari cyo cyose cyabagarura mu macakubiri ndetse asaba n’ababa bafite amakuru ku mibiri itaraboneka aho iherereye kuyatanga.

Ati: “Kugira ngo abantu bakire ibikomere bakeneye kumenya aho ababo bishwe baherereye bakaba bataraboneka, turasaba rero uwaba afite ayo makuru gutera intambwe akabivuga. Ibi bifasha uwabuze umwe kumwunamira bikanamuruhura.”
Senateri Kanziza Epiphanie na we yasabye abaturage kwitwararika mu gihe nk’iki ntihabeho gukomeretsanya.
Ati: “Mukomezanye, by’umwihariko abarokotse Jenoside mubafate mu mugongo mu bihe nk’ibi. Dufite Leta yaharaniye ko mubaho kandi muzabaho. Hari byinshi byakozwe kugira ngo imibereho y’uwarokotse ibe myiza kandi hari n’ibigikorwa ntimuri mwenyine.”
Ku rwego rw’akarere Ka Nyagatare uyu munsi wizihirijwe ku rwibutso rwa Nyagatare rushyinguyemo imibiri 99 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

