Gasabo: Abarakotse Jenoside barashimira IBUKA yabafashije komorwa ibikomere

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko mu Mudugudu wa Nyagatovu, barashimira Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) wabafashije kuva mu bwigunge no gukira ibikomere.
Bagaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari babayeho mu icuraburindi barihebye kuko babonaga basigaye bonyine ndetse nta muntu babonaga wabumva.
Mukabagire Maria na Ernestine Bamurange ni bamwe mu barokotse bavuga ko bari baribasiwe n’agahinda gakabije kabateraga ibibazo bitandukanye birimo n’uburwayi ariko umuryango IBUKA ukaba waragiye ubomora gahoro gahoro.
Bavuga ko nta kizere bari bafite cyo kubaho cyane ko babonaga igihugu cyaracitse umugongo abantu batizerana buri wese akeka mugenzi we ko yamugirira nabi.
Icyakoze bishimira ko Leta y’u Rwanda yongeye kubanisha abantu amahoro ndetse nabo bakagenda bakira ibikomere binyuze mu muryango IBUKA.
Mukabagire Maria yagize ati: “Igihe cyose batuba hafi, Abanyarwanda kuva kera bagira umuco wo gutabarana kandi iyo ubona abantu hafi yawe uba ufite imbaraga uba wumva ukomeye. Turashimira ko nta waheranwe n’agahinda twabashije kwibuyaka kandi n’ugize ikibazo yegera abamukuriye akavuga ikibazo cye tukamuba hafi.”
Bamurange Ernestine nawe agaragaza ko IBUKA yamufashije gukira ibibazo by’ihungabana yajyaga ahura nabyo ubu akaba akomeye kandi akomeje kwiyubaka.
Yagize ati: “Ubu nariyakiriye nta bibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije nkigira nararuhutse.IBUKA iduhora hafi niwe mubyeyi wacu itugira inama ibitangenda neza nabyo baradufasha turatuje.”
Icyakoze nubwo bakize ibikomere bavuga ko hakiriho abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside nk’aho hari abakivuga amagambo akomeretsa ndetse abandi bagakora ibikorwa byibasira Abatutsi.
Bavuga ko ibyo bibabangamira ndetse bikaba byatuma bajya kure mu ntekerezo bagasaba Leta kutajenjekera buri wese wagaragarwaho n’ibyo bikorwa akaba yahohotera cyangwa akabwira amagambo akomeretsa uwarokotse.
Mukabagire ati: “Turasaba ko Leta y’Ubumwe itazihanganira umuntu wese utoteza uwarokotse cyangwa ufite ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Basaba kandi Abanyarwanda bose kutareberera abafite ayo magambo kuko ari yo akura akavamo guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yakwicwa cyangwa akibasirwa mu bundi buryo.
Umukozi wa IBUKA Aime Josiane Umulisa, aherutse gusaba umuryango Nyarwanda kwirinda amagambo mabi ahubwo hagakumirwa icyasubiza inyuma uwarokotse Jenoside.
Yagize ati: “Turasaba umuryango nyarwanda kwirinda gukoresha amagambo yongera gutoneka kuko turacyabona hirya no hino ingengabitekerezo ya Jenoside; hari aho twumva ababwirwa amagambo mabi biriya byose birabakomeretsa tugerageze gukumira icyakongera kubasubiza inyuma.”
