Alikiba yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka yirengagiza inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi Ali Saleh Kiba uzwi cyane nka Alikiba wo muri Tanzania wagaragaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yirengagije inyito nyayo yayo.
Uyu muhanzi ni umwe mu banyamuziki bafite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Tanzania.
Mu gihe u Rwanda n’Isi batangiye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu muhanzi yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, bugaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda ariko kandi butarimo inyito nyayo yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye muri Nyakanga 2014, ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu 1994 ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.
Ku ifoto yashyize ku rukuta rwa Instagram hagaragaramo ibirango byo kwibuka yaherekeresheje amagambo agaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe bitoroshye byo kwibuka batangiye.
Yagize ati “Turi kumwe n’Abanyarwanda bose mu kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside ya 1994, ntibizongere ukundi.”
Ushingiye kuri ubwo butumwa, bigaragara ko Alikiba yirengagije ko Jenoside avuga, yakorewe Abatutsi kuko yagaragaje ko ari Jenoside n’igihe yakorewe gusa ariko ntagaragaze abo yakorewe.
Uyu muhanzi si ubwa mbere yifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko no ku nshuro ya 30 yari yatanze ubutumwa bugaragaza ko ari kumwe n’Abanyarwanda.