Isanamitima ryamufashije kumenya ibyo umubyeyi we yahuye nabyo muri Jenoside

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Igihozo Tiana, umwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko yamenye ubwenge, byagera mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yakumva indirimbo zitambuka kuri radiyo no kuri televiziyo akibaza ibirimo ku birimo kuba.

Umuryango we mu gihe Jenoside yabaga, wari utuye mu Karere ka Nyarugenge ariko ukaza guhungira mu gihugu cya Tanzania.  

Avuga ko ku myaka 8 ari bwo yagiye gushyingura abantu bo mu muryango nyina akomokamo.  

Icyo gihe nyina yanze kumubwira uko abo mu muryango we bishwe n’impamvu bishwe.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 06 Mata 2025, mu kiganiro Umuryango wa Gikristo ukora imirimo y’isanamitima, Rabagirana Ministries, wagiranye n’abanyamakuru.

Insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’isanamitima mu rubyiruko mu gihe cyo kwibuka’.

Igihozo asobanura ko bitewe nuko ibihe byari bimeze umubyeyi we ntacyo yari bumbwire cyane ko yari yarahungabanye.

Ati: “Tumaze gutaha nibwo yabimbwiye, yambwiye gusa ngo barapfuye, barabishe, bikarangirira aho.

Umubyeyi niba yanga kubwira amateka ye umwana, bizatuma ajya kuyashakira ahandi.”

Igihozo avuga ko icyiza ari uko amateka bayiga mu ishuri bityo ko ari naho yamenyeye ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko rugorwa no kumenya amateka kuko ngo urufite ababyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside iyo bacecetse bituma urubyiruko rujya gucukumbura ibyo rutazi.

Akomeza agira ati: “Isanamitima ryamfashije kumenya ibyo mama yahuye nabyo. Abavutse ku babyeyi barokotse hari ibyo tutigeze tubona.

Ingaruka za Jenoside ku bakiri bato duhura na zo, uzi kukubwira Sogokuru utazi n’uburyo yapfuye, iyo ni inkuru ibabaje ubwayo.”

Igihozo avuga ko gukurira mu biganza by’umubyeyi na we ubwe nta kizere yifitiye ibyo nabyo ubwabyo ari ibikomere.

Kuri we kumenya amateka ni byiza ariko ngo iyo uzi ukuri birafasha.

Ati: “Abavutse ku babyeyi bakomeretse, kubimenya biduha icyerekezo cy’ubuzima.”

Umurerwa Claudine, umubyeyi w’abana 3 wapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba atuye ku musozi w’ubumwe i Rusheshe mu Murenge wa Maskaa mu Karere ka Kicukiro, agaragaza ko gutura kuri uwo musozi byari bigoye.

Ni umusozi avuga ko watujweho imfubyi n’abapfakajwe na Jenoside, hatuzwa abanyarwanda birukanwe muri Tanzania, abamugariye ku rugamba, abasangwabutaka ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside.

Nk’umuntu wari ufite abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bazaganirire abana bababwira ibya Jenoside byari ihurizo rikomeye kuri we.

Akomeza agira ati: “Igihe cyo kwibuka najyaga mu cyumba nkikingirana singire icyo mbabwira.”

Avuga ko Rabagirana Ministries yaje kubigisha gusenga ariko igasanga yaranze Imana.

Ati: “Yasanze naranze Imana, turigishwa dutangira kuba abantu, twari ibisenzegeri dutangira kugenda tubohoka, dutangira kumva ko abo bantu duturanye na bo ari abantu nkatwe.

Njye nari umuntu wari wararakaye, nararakariye Imana, ntangira kugenda nkira ibikomere buhoro buhoro.”

Akomeza agira ati: “Abana ntiwababwira ukirwaye.”

Uko abana bamubazaga, ni ko yabihoreraga ariko amaze guca mu isanamitima nibwo yatangiye kujya agira icyo abwira abana be.

Yababwiye ko iwabo bishwe kandi ko urwo ari urugendo umuntu atahita asimbuka.

Ati: “Ubwira umwana, nawe ari uko umaze gukira.”

Abana bamubazaga niba yababarira abantu bamwiciye akabikiriza, icyakoze asobanura ko umuntu ababarira igihe akibabaye.

Uwayo Rwema Emmanuel, Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, avuga ko uruhare rw’urubyiruko muri gahunda y’isanamitima ari urugendo.

Ati: “Urubyiruko ni twe dufite uruhare rw’uko amateka yacu akwiriye kutubera ikimenyetso cy’uko ibyabaye bitazongera.”

Yasabye kandi urubyiruko gukunda, anagaragaza ko hari ibitabo byinshi bivuga ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ibitabo byandikwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE.

Agira ati: “Urubyiruko tureke kuba ntibindeba, niba habaye gahunda za Leta twumve ko tugomba kujyanamo n’abayobozi kandi n’ababyeyi bakatubwira amateka ya nyayo.

Abatagaragaza amateka ya nyayo ni bo batuma hakomeza kubaho urujijo.”

Mukunzi Louange, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rabagirana Ministries, avuga ko Umuryango usanzwe ukora ibikorwa byo kwibuka by’umwihariko kuri iyi nshuro ukaba uzibanda ku rubyiruko.

Pst Munyamampa Eugène, Umukozi muri Rabagirana Ministries, agaragaza ko ababyeyi bakwiye kuba bafite ubutumwa baha abo babyaye.

Ati: “Abana bakunze kubaza ababyeyi babo bati; ko twumva ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi twe turi abaki? Ni byiza ko ababyeyi babwiza ukuri abana babo.”

Yavuze ko iyo abantu bamaze gukira ibikomera, bakora bafite ibyiringiro byo kubaho.

Uwayo Rwema Emmanuel, Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, avuga ko uruhare rw’urubyiruko muri gahunda y’isanamitima ari urugendo
Mukunzi Louange, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rabagirana Ministries
Rabagirana Ministries yagize uruhare mu kwigisha isanamitima Abarokotse Jenoside n’Abayigizemo uruhare bari mu Igororero rya Nyarugenge
Umurerwa Claudine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko isanamitima ryamufashije gukira ibikomere
Umurerwa Claudine uzwi nka Mama Liza (ibumoso), yarokotse Jenoside agorwa no kubwira abana be ibyamubayeho na Igihozo Tiana wavutse nyuma Jenoside ntahite amenya amateka yayo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE