Nyagatare: Nyamikamba kutagira amashanyarazi bizitira iterambere ryabo

Bamwe mu baturage b’Akagari ka Nyamikamba mu Murenge wa Gatunda bavuga ko bari gusigara inyuma mu iterambere bitewe no kuba bataragerezwaho umuriro w’amashanyarazi bikaba bikomeje kuba inzitizi ku iterambere ryabokuko hari imishinga batakora nta muriro bafite.
Abaturage batandukanye bavuga ko bamaze igihe kitari gito basaba umuriro w’amashanyarazi kuko kuba batawufite bibadindiza bigatuma batabasha gukora ibikorwa by’iterambere nko kugura ibyuma bisya n’ibindi bikenera umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu.
Byabashija Adoniya avuga ko aka gace batuyemo aribo kugeza ubu badafite amashanyarazi, bibagiraho ingaruka zo kujya gushaka servisi zisaba amashanyarazi ahandi.
Yagize ati: “Twe twavuga ko twasigaye mu bwigunge.Kera twavugaga ko ahantu runaka hari mu bwigunge igihe hatagera umuhanda, ariko aho ibihe bigeze udafite amashanyarazi bigushyira mu bwigunge.Ubu ukeneye gushesha ifu ujya kubishakira ahandi.Hari inyandiko wandikisha cyangwa ufotoza nabwo ni ugukora urugendo. Mugihe tubonye amashanyarazi izi serivisi twaziboba hafi kandi zikanatwungura kuko zitanga akazi.”
Mutuyemungu Annonciate nawe yagize ati: “Twifuza natwe guhabwa amashanyarazi, uretse kuba hari ibikorwa by’iterambere twageraho tubikesha amashanyarazi, tunifuza kuva mu mwijima tukaba ahantu hari umucyo, byazanadufasha no mu gucunga umutekano cyane mu gihe cya nijoro.Ubuyobozi bukwiye natwe kudukemurira iki kibazo.”
Bamwe mu rubyiruko na bo bavuga ko baramutse babonye umuriro bashyira mu bikorwa imyuga bize bakarwanya ubushomeri.
Rukema Damien ati: “Nk’ubu twabonye umuriro muri kano Kagari hari ibikorwa byinshi twakora byaduteza imbere birimo kubaza,kugosha,gusudira,gukoresha ibyuma bisya ndetse twakora n’indi myuga tukava mu bushomeri ariko ubu tuba turi mu rugo nta mirimo ihura n’ubumenyi dufite dukora.”
Senateri Kanziza Epiphanie nawe aherutse gutangariza abayobozi b’Akarere ko abaturage b’aka Kagari bamugehejeho iki kibazo asaba ko bishoboka bafashwa kubona amashanyarazi.
Umuyobozi w’Akarere Ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko hari Utugari tutaragezwamo umuriro ariko ko hari umushinga mugari ugiye guha abaturage benshi amashanyarazi abizeza ko nabo azabageraho.
Yagize ati: “Hari Utugari tutarageramo umuriro gusa ariko turi gukorana na REG, hari umushinga wo kugeza ahantu henshi umuriro. Icyo twabwira abaturage, nibihangane bashonje bahishiwe kuko turi kubikurikirana kandi umuriro uzabageraho vuba,aho guhera mu kwezi kwa cyenda ibikorwa bizatangira bikazamara amezi 18.Muriuyu mushinga mugari tuzacanira ingo zigera ku bihumbi 26.”
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare ibikorwa byo kugeza amashanyarazi kubaturage bigeze ku kigero cya 78%.
