Musanze:  Nyange umuturage yabyutse asanga inka bayitemye amaguru

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Kabeza, mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze Umugabo Dusengimana Eric, yabyutse mu gitondo cyo ku ya 2 Mata 2025, inka ye aho yabaga mu rwuri, asanga bayitemye amaguru yombi, akeka uwo bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Uwo mugabo inka ye yabanaga n’iya mugenzi we mu rwuri ruri hirya gato y’urugo rwe, avuga ko ubwo yari aje guha inka ye ubwatsi yasanze yatemwe bikomeye, gusa ngo ibyo byose byabaye umuzamu atari yaharaye kubera uburwayi.

Dusengimana Eric yagize ati: “Nasanze inka bayitemye iryamye hasi, bayitemye amaguru yombi, umurizo n’amazuru, ndakeka ko yatemwe n’umwe mu bo duheruka kugirana amakimbirane, ashingiye ku bwatsi nari maze iminsi nahiye mu isambu ye, ndifuza ko hakorwa iperereza uwo basanga yaragize uruhare mu gutema iyi nka akabiryozwa.”

Bamwe mu baturage baganiriye na Imvaho Nshya barimo utashatse ko amazina ye atangazwa agahabwa izina rya Nzabanita Aimable yagize ati: “Ntabwo dushira amakenga uriya mugabo baherutse gupfa ubwatsi, kuko ubwo bateraga amahane yaramubwiye ngo azamwereka, simbihamya neza ariko iperereza riraza kuduha ukuri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Tuyisenge Vedaste, avuga ko na we amakuru yayahawe n’Umukuru w’Umudugudu wa Gahama.

Yagize ati: “Ni byo koko inka ya Dusengimana yasanzwe mu rwuri yatemwe amaguru yombi, umurizo n’amazuru, ubu rero turimo gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo hakorwe iperereza bahereye kuri uriya ukekwa, kugira ngo uwatemewe inka ye abone ubutabera.”

Yakomeje avuga ko asaba abaturage kutajya bishakira ubutabera niba baba bakimbiranye bajye begera ubuyobozi kandi ko bakomeza gukora amarondo bafatanyije n’abarinzi b’imyaka (b’igisagara) kuko ni bo baba bari hafi y’inzuri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara yAmajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemeza ko aya makuru ariyo.

Yagize ati: “Ni byo koko inka ya Dusengimana twayamenye kuri uyu wa 2 Mata 2025, ko bayitemye, hafashwe umuntu umwe ukekwa afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kinigi, hari gukorwa iperereza.”

Yongeyeho ati: “Polisi y’u Rwanda ikaba igira inama abaturage kwirinda ibikorwa bibi nk’ibi byo gutema amatungo, imyaka, insina bigamije kwihimura, umuturage ugize ikibazo na mugenzi we bakwiye kwisunga inzego bireba aho kwihimura ku wo bafitanye ikibazo.”

SP Mwiseneza Jean Bosco, akomeza avuga ko Polisi itazigera idohoka na gato ngo yihanganire abakora ibyaha by’ubugome nk’ibi, bazafatwa bahanwe, kuko kugeza ubu Polisi yashyizemo ingufu nyinshi kandi zidatezuka mu bikorwa byo kurwanya abanyabyaha nk’abo bose bahungabanya umutekano w’abantu n’ibintu.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE