Hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka – MINUBUMWE

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 1, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje gahunda zizakurikizwa mu cyumweru cyo kwibuka kunshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki 07 Mata 2025, u Rwanda n’Isi yose bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Kwibuka Twiyubaka.’

MINUBUMWE yamenyesheje ko icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari naho
umuhango wo Kwibuka uzabera ku rwego rw’Igihugu, nimugoroba hakazakorwa urugendo rwo kwibuka.

Inyoborabikorwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ku kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, igira iti: “Hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka ‘Walk to Remember’ izahagurukira ku Nteko Ishinga Amategeko igasorezwa kuri BK Arena ahazabera ‘Umugoroba w’Ikiriyo”.

Minisiteri itangaza ko mu gihe bitabangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, urugendo rwo Kwibuka rushobora gukorwa
mu gihe rwemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Iti: “Icyo gihe hirindwa gufunga imihanda, inzira n’ibindi bikorwa, kandi rugakorwa mu ituze.”

Biteganyijwe ko mu Turere icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’Akarere.

Umunsi uzatangiriraho icyunamo, mu midugudu yose hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE no gukurikira ubutumwa bw’umunsi buzatambuka kuri Radiyo na Televiziyo.

MINUBUMWE yanakomoje ku bikorwa biteganyijwe mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo, aho ku itariki 10 Mata hateganijwe ikiganiro kizahabwa abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

11 Mata 2025, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka mu Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n’umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rw’i Nyanza ya Kicukiro.

Hateganyijwe kandi ibiganiro bihuza urubyiruko, n’ibindi byiciro.

Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu cyumweru cy’icyunamo.

Igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo kizabera ku Urwibutso rwa Rebero, hazirikanwa abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.

Mu Turere bazakora ibikorwa byo kwibuka aho biteganyijwe, icyakoze MINUBUMWE yavuze ko nta gikorwa cyihariye
cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo giteganyijwe ku rwego rw’Akarere.

Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka, gusura inzibutso, no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko.

Umugoroba w’Ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, usozwa bitarenze saa yine z’ijoro.

MINUBUMWE ikomeza igira iti: “Misa n’amateraniro ntibishyirwa mu gikorwa cyo Kwibuka.”

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 1, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE