Ikipe ya Sahabo yamanutse mu cya Kabiri: Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Nyuma y’akaruhuko k’imikino y’amakipe y’ibihugu mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza, n’ubwo hari abo umusaruro ukomeje kubura.

Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye yatsinzemo Samaxi ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona, ikomeza gushimangira umwanya wa kabiri  n’amanota 55 irushwa na Qarabag ya mbere amanota 12.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Nshuti Innocent ukinira Sebail FK yo mu cyiciro cya mbere Azerbaijan yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 45 Ikipe ye inganya na Kapaz PFK igitego 1-1, ikomeza kuguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 19.

Impera z’icyumweru ntizari nziza kuri Hakim Sahabo na bagenzi be bakinira K. Beerschot V.A bamanutse mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi nyuma yo gutsindwa na Sint-Truidense VV mu mukino wo guhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere

Hakim Sahabo yari amaze amezi atatu muri iyi nk’intizayo na Standard Liege. 

Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, yakinnye iminota yose y’umukino ikipe ye itsinda Jong Genk igitego 1-0 mu mukino w’umunsi w 27 wa Shampiyona, ikomeza kugira icyizere cyo guhatanira itike yo kujya mu cyiciro cya mbere Jupiler League.

Mu gihugu cya Tunisia, Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere ikinamo Mugisha Bonheur na Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja mu mpera z’icyumweru nta mikino bakinnye kubera umunsi Mukuru wo gusoza igisibo gitagatifu Eid al-Fitr.

Al Ahly Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri Libya ikinamo Kapiteni w’Amavbi Djihad Bizimana na myugariro Manzi Thierry, ikomeje imyitozo yitegura umukino wa shampiyona bazahuramo na Al Khums ku ya 5 Mata 2025.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ we aracyakomeje kugira imvune ituma atagaragara mu mikino y’ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus.

Johan Marvin Kury ukina muri SR Delémont yo mu cyiciro cya Gatatu mu Busuwisi, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 63 mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na FC Basel II ibitego 2-0.

Phanuel Kavita wa Birmingham Legion FC uherutse kugira imvune yatumye atitabira ubutumire bw’Amavubi ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe ikipe ye itsindwa na Pittsburgh Riverhounds ibitego 2-0.

Kwizera Jojea wa Rhode Island bakina mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 45 mu mukino batsinzwemo na Loudoun United ibitego 2-0, yuzuza umukino wa gatatu wikirukiranya nta ntsinzi muri Shampiyona.

Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, kuko bisigaye bigorana, mu mpera z’icyumweru ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe ikipe ye itsindwa na Golden Arrows ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona, ikomeza kuba ku mwanya wa munani n’amanota 29.

Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière we na bagenzi be bakomeje gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Johan Marvin Kury yinjiye mu kibuga asimbuye SR Delémont itsindwa ibitego 2-0
K. Beerschot V.A ya Hakim Sahabo yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE