Essy Williams yahakanye ibyo gukundana na Nel Ngabo

Umusizi Umulisa Esther ukoresha amazina ya Essy Williams, unabarizwa mu itsinda ry’Ibyanzu, yahakanye amakuru avugwa ko yaba ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi Nel Ngabo.
Ni amakuru yagiye atangazwa hashingiwe ku mafoto Nel Ngabo yari yasangije abamukurikira ku mbuga Nkoranyambaga ari kumwe n’uyu mukobwa, ayaherekeresha amagambo avuga ko ari inshuti ye magara bamaranye igihe.
Mu gushaka kumenya ukuri kuri ayo makuru, Imvaho Nshya yaganiriye na Essy Williams ayihakanira ko nta mubano wihariye udasanzwe uri hagati ye na Nel Ngabo.
Yagize ati: “Ayo makuru ntabwo ari yo, ni nshuti yanjye tumaranye igihe, ariya mafoto mwabonye ni nkuko inshuti zisanzwe zifatana amafoto.”
Akomoza ku buryo inshuti n’umuryango waba warabyakiriye, Umulisa avuga ko abantu be basanzwe bazi ko ari inshuti nta kidasanzwe babibonyemo.
Ati: “Abanjye ba hafi basanzwe babizi ko turi inshuti, usibye abatabizi byarabatunguye ariko abantu bacu bahafi wabonaga bitabatunguye, ntabwo byakozwe kugira ngo nteguze igisigo kuko simbyizereramo, ahubwo nizera ko iyo umuntu yakoze igihangano cyiza ntabwo aba akeneye gukora ibyo bintu.”
Umulisa avuga ko yari kwifashisha uburyo bwo gukururira abantu mu mafoto agamije guteguza igisigo cye gishya ‘Rungano’ iyo nibura aza kuba yarakoresheje Nel ngabo mu mashusho yacyo, kandi atari we yakoresheje.
Nubwo adahakana ko Nel Ngabo yujuje indangagaciro zose z’umusore yifuza ko bakubakana, ariko uyu musizi avuga ko nta rukundo rwihariye ruri hagati yabo bombi, kuko hari n’igihe abantu baba inshuti ariko kubana nk’umugore n’umugabo ntibikunde.
Aba bombi bahamya ko ari inshuti nziza kandi zimaranye igihe zifitanye umubano uzira amakemwa.
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kuvugwa tariki 19 Werurwe 2025, ubwo Nel Ngabo yari amaze gushyira ahagaragara amafoto yabo, akagaragaza ko yishimiye umubano bafitanye.
Essy Williams ni umusizi ubarizwa mu byanzu akaba abifatanya no guhanga imideli kuri ubu akaba afite igisigo yise ‘Rungano’, mu gihe Nel Ngabo we aherutse gushyira ahagaragara indirimbo ebyiri zirimo iyo yise ‘Si’ na ‘Best Friend’, zarabimburiye alubumu yakoranye na Platini izajya ahagaragara muri Kamena 2025.
