Urubyiruko 7000 rumaze kwiyandikishiriza kwiga ikoranabuhanga rihambaye rya DTP

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 28, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Urubyiruko 7000 rumaze kwiyandikisha muri gahunda yo kurwigisha ikoranabuhanga rihambaye ryiswe DTP, aho abagera kuri 860 biga buri munsi.

Digital Talent Program ni gahunda ya Leta y’u Rwada yatangijwe ku rwego rw’Igihugu ku wa Kane tariki ya 27 Werurwe 2025, ku bufatanye bw’Ikigo IHS Towers Group gikwirakwiza iminara y’itumanaho, Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga ibishya, Minisiteri y’Urubyiruko ndetse na Rwanda ICT Chamber hagamijwe gufasha urubyiruko kwiga amasomo y’ikoranabuhanga arufasha kubona imirimo ndetse no kuyihangira.

Ni gahunda y’amasomo yigwa mu buryo bw’iyakure ariko bunanyuzamo uburyo bw’imbonankubone, izagera ku rubyiruko 20 000 mu myaka itatu iri imbere, bikaba biteganyijwe ko nibura abasoje aya masomo bagomba kuba babonye imirimo ku kigero cya 20% mu mezi 6 ya nyuma yo kuyasoza.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula yavuze ko iyo gahunda ya DTP ari yo ya mbere itangijwe muri gahunda za Guverinoma z’imyaka itanu zo kwihutisha iterambere (NST2) binyuze mu ikoranabuhanga.

Ati: “Muri gahunda yo kwigisha urubyiruko miliyoni 1 ikoranabuhanga rihambaye, mu myaka 5 iri imbere, iyi gahunda ni iya mbere itangijwe kuri urwo rubyiruko miliyoni 1.”

Yunzemo ati: “Muri iyi gahunda harimo gufasha abantu kubona murandasi ihagije, kandi hari gahunda yo gufasha urubyiruko 20 000. Mufite ibikoresho n’abantu biteguye kubafasha kubona ubumenyi buhagije bukenewe ku isoko ry’umurimo.”

Minisitiri Ingabire yavuze ko iyi gahunda ya DTP itanga icyizere ko mu gihe kiri imbere u Rwanda ruzaba rufite abantu badakoresha ikorabuhanga gusa ahubwo bazaba babasha kurikoresha mu mirimo ibaha inyungu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ikoranabuhang, ICT Chambers. Ntale Alex yagaragaje ko DTP kuva yatangizwa mu Mujyi wa Kigali ubu hamaze kwiyandikisha urubyiruko 7000 nyamara mu cyiciro cya mbere cy’uwo mushinga (mu gihe cy’umwaka umwe) barateganyaga abatarenga 5 000.

Ati: “Ubungubu abantu 7 000 biyandikishije, 3 000 barimo abashakisha kumenya ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI. Abiga buri munsi bagera kuri 860.”

Umuyobozi Mukuru wa IHS Kunle Iluyemi, yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe ruhabwa kugira ngo rubashe kunguka ubumenyi bw’ikoranabuha buruteza imbere, anarusaba kwitinyuka.

Ati: “Twashyizeho uburyo bwo gukoresha AI, kwinjira muri machine ugakoresha ikoranabuhanga ririmo, n’ibindi bifasha kumenya ibibera ku Isi.”

Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda, Iranzi Claude wari usanzwe agaha agaciro iyi DTP igitangizwa yavuze ko ubu amaze kubona ifite akamaro kandi izamugeza ku butunzi bukomeye.

Yagize ati: “Ibyo nakuyemo ndahamya ko bifite akamaro kuko ubumenyi nakuyemo bunyemerera kujya ku isoko ry’umurimo nkahatana n’abandi. Ubumenyi busanzwe bw’ubuzima bwisunze ikoranabuhanga na bwo nabukuyemo kandi mu bihe biri imbere nzajya nza imbere y’abantu nkavuga kandi nkaba nahanga akazi.”

Iyi gahunda izakorerwa mu Turere 15 tw’u Rwanda, aho urubyiruko rwigira mu bigo bya Yego Centers 32 mu Mujyi wa Kigali, mu Turere ho hashyizweho ahantu hahariwe kuba igicumbi cy’urubyiruko (Hanga Hubs).

Inzego zitandukanye zishyigikiye ko urubyiruko rw’u Rwanda rumenya ikoranabuhanga rya DTP rirufasha guhanga akazi
Minisitiri Ingabire Paula yijeje ko DTP izaha akazi urubyiruko rwinshi
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 28, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE