Muhanga: Barifuza ko isoko rya Misizi ryakubakwa kuko imvura ibanyagira

Abarema isoko ry’amatungo rya Misizi riherereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha rikubakwa bagatandukana no kunyagirwa n’imvura cyangwa ngo bicwe n’izuba.
Umwe muri abo ukomoka mu Murenge wa Shyogwe isoko ryubatsemo mu Karere ka Muhanga avuga ko kurema isoko rya Misizi mu gihe cy’imvura bigora kuko ritubakiye.
Ati: “Mu gihe cy’imvura biba bigiye muri iri soko kuko urirema imvura ikuri ku mugongo, kandi nta hantu wabona hafi wugama, ku buryo ubuyobozi budufashije rikubakirwa byadushimisha.”
Mugenzi na we ukomoka mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, avuga ko kuzana itungo mu isoko rya Misizi mu gihe cy’imvura biba bigoye kuko ntiwabona aho uryugamana.
Aragira ati: “Jyewe nazanye inkoko n’inkwavu kuko nzorora, ariko naranyagiwe mbura aho nugamana ayo matungo rero ubuyobozi bukwiye kudufasha ririya soko rikubakirwa kuko rifatiye runini benshi by’umwihariko nkatwe dutuye Umurenge wa Shyogwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe avuga ko kuri ubu bari kubaka isoko rya Cyakabiri kandi nirimara kuzura hazamurikiraho irya Misizi.
Ati: “Akarere kari kudufasha kubaka isoko ryo mu Cyakabiri kuko naryo ryaremeraga ku gasozi, ariko gahunda ihari ni uko nirimara kuzura hazakurikiraho irya Misizi naryo rikubakwa rikanasakarwa.”
Isoko rya Misizi abarirema bifuza ko ryakubakwa, rikaba abarirema baturuka mu Mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe na Muhanga yose yo mu Karere ka Muhanga, hakaba n’abaturuka mu Karere ka Kamonyi mu Mirenge nka Nyarubaka na Musambira hamwe n’abo mu Mirenge ya Byimana, Mbuye na Mwendo mu Karere ka Ruhango, bazana cyangwa baje kugura amatungo magufi nk’ihene, ingurube, inkwavu hamwe n’inkiko.


