Rutsiro:  Ikiraro cya Rwishywa  gihuza Imirenge 2 cyahagaritse ubuhahirane

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abaturage bo mu Mirenge ya Murunda na Gihango yo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko babangamiwe n’ikiraro cya Rwishywa kibahuza cyangiritse nyuma y’uko imvura idasanzwe igisenye, bakaba basaba ko bacyubakirwa bagakomeza iterambere.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kimaze imyaka isaga 2, basaba inzego bireba ko basanirwa iki kiraro ariko ngo amaso yaheze mu kirere, ibintu byahagaritse ubuhahirane bikadindiza iterambere ryabo.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa MuRunda  wahawe amazina ya Kazamarande Eugene yagize ati: “Twasabye ubuyobozi ko bwadufasha  bukatwubakira iki kiraro ariko nta gisubizo tubona, iyo imvura yaguye amazi araza akarengera uyu mugezi, kwambuka aba ari ikibazo gikomeye, ahandi ibiraro barabikoze ariko twebwe twarahebye, twifuza ko bakitwubakira.”

Mukandengo Seraphine yagize ati: “Ubu guhaha ibintu byinshi tubikura mu Murenge wa Murunda , mu bihe by’imvura rero ntitwajyanayo imari cyangwa se ngo tube twajya kuyishakayo, ikindi ubu mu bihe by’imvura ntawataha ubukwe bwa mugenzi we, abana kujya ku ishuri ni ikibazo, hari n’abambukira ku mabuye kubera urubobi bakanyerera bakagwamo, twifuza ikiraro hano  mu buryo burambye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel avuga ko ikibazo cy’ibiraro byangiritse mu bihe by’ibiza kizwi, ariko ko barimo kwishakamo ingufu nk’Akarere kugira ngo harebwe uburyo kiriya kiraro cyakubakwa kimwe n’ibindi cyane ko ngo kugeza ubu habarurwa ibiraro bisaga 20 bigomba kubakwa.

Yagize ati: “Iki kiraro na cyo kiri mu byo tugomba kubaka, ariko kubera ko mu bihe by’ibiza hangiritse ibiraro byinshi, aho twaburuye ibiraro  bisaga 28, bikeneye kubakwa kuko bigaragara ko bitakubakwa n’umuganda muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025 twahereye ku biraro 4, iki cya Rwishywa na cyo kiri mu bizubakwa mu buryo bwihutirwa.”

Ibyo biraro byo muri Rutsiro uko byabaruwe biramutse byubatswe, byaba ari inzira nziza yo gukura abaturage mu bwigunge ndetse n’Akarere muri rusange, kuko imigenderanire n’imihahirane byarushaho kugenda neza.

Biteganyijwe ko hazashyirwa ikiraro ngo imigenderanire n’ubuhahirane byongere hagati y’Imirenge ya Murunda na Gihango
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE