Hari abagurisha amata y’inka za Girinka bakigira mu businzi-Guverineri Mugabowagahunde

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage b’iyo Ntara guca ukubiri n’ubusinzi kuko hari abo bwokamye bagurisha amata y’inka bahawe muri gahunda ya Girinka bakayanywera inzoga, aho kwiteza imbere.
Mugabowagahunde yavuze ko izo nzoga nyinshi ari na zo zitera ubusinzi bukurura amakimbirane mu miryango.
Imibare y’Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami rishinzwe indwara zitandura (NCDs), yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, mu mwaka wa 2024, yerekanye ko abanywa inzoga bahagaze mu Rwanda, aho Intara y’Amajyaruguru iri ku mwanya wa mbere mu kugira benshi ku kigero cya 56,6%.
Mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane, bw’Urwego rw’Umuvunyi, bwakorewe mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, Guverineri Mugabowagahunde yabasabye ko bakwirinda ubusinzi kuko bigaragara ko bwokamye abaturage benshi muri iyi Ntara y’Amajyaruguru.
Yavuze ko ubwo businzi ari kimwe mu bikurura abakimbirane mu miryango asaba buri muturage, by’umwihariko abagabo kureka kunywa inzoga zirenze urugero.
Yikije kuri gahunda zitandukanye aho abaturage bageze batanze mituweli ndetse na Ejo Heza ku kigero cya 100%, habura amezi ane ngo umwaka w’ingengo y’imari 2024/2025 urangire.
Yahishuye ko Akarere ka Gicumbi kamaze kugera ku kigero cya 230% mu gutanga inka za Girinka muri uwo mwaka w’ingengo y’imari.
Icyakora akavuga ko izo nka nubwo abaturage bazibonye ku bwinshi, ikibabaje ari uko hari abamara kubona amafaranga y’ibizikomokaho bagurishije bakijandika mu businzi.
Yagize ati: “Gahunda ya Girinka, twakubye inshuro hafi eshatu, twageze ku ntego twihaye muri iyi myaka 2 ishize. Ariko icyo byadusigiye ni iki?

Yongeyeho ati: “Umupapa ujya gufata amafaranga ku ikusanyirizo ry’amata, aho kuyafata ngo arwanye igwingira n’imirire mibi, agure imboga, n’ibindi ahubwo akigira kwinywera za kanyanga, yagera mu rugo agahohotera abo asanzwe. Ibyo bintu ntabwo ari byo.”
Yabwiye abaturage ba Gicumbi ko nta terambere rishoboka ku muntu wimitse ubusinzi.
Ati: “Warara mu kabari abandi bakabyukira mu mirimo, ese washobora gufata isuka mu gitondo? Ni aho abandi badusigira mu iterambere.”
Abaturage muri ako Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Giti, baganiriye na Imvaho Nshya bayibwiye ko ubwo businzi, buhari kandi barembejwe n’inzoga z’inkorano.
Gikundiro Jean Nepo yagize ati: “Ubusinzi mu bagabo n’abagore n’urubyiruko hano buteye ubwoba. Ugasanga umugore ku manywa y’ihangu, yarwanye mu muhanda.
Banywa izi nzoga za muriture, tuno ducupa duto bita ibyuma. Turasaba ko ibyo biyoga by’ibikorano bicike.”
Ndimubanzi Boniface we ati: “Banywa imitobe isembuye n’inzoga za ngufu, iyo uvuze baguhiga bukware. Abo bakwiye kubafata bakafunga bakumva ko ibyo bikorwa bitemewe.”
Guverineri Mugabowagahunde yijeje abaturage ko hakomeje gahunda yo kureba inzoga zitemewe zicibwa kandi n’abaturage bakora ubusinzi batazihanganirwa.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yabwiye abo baturage ba Giti muri Gicumbi, ko bakwiye kwirinda akarengane, bityo n’ibituma bashobora guhohotera bagenzi babo birimo n’ubusinzi kubireka.

Yabwiye abo baturage ko kizira kwihanira, guhohotera undi muturage n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko kubyirinda.
Ati: “Ibibajyana mu businzi mubireke.”
Raporo ya RBC ya 2024, kandi ikomeza igaragaza ko n’uko abanywa inzoga bahagaze mu Rwanda, aho Intara y’Amajyaruguru iri ku mwanya wa mbere mu kugira benshi ku kigero cya 56.6%.
Amajyepfo ari ku mwanya wa kabiri ku kigero cya 51.6%, Iburengerazuba ni 46.5%, Iburasirazuba ni 43.9%, mu gihe Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa gatanu na 42%.
