EAC na SADC bemeje abahuza 5 ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yemeje abahuza 5 mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Abahuza Batanu bemejwe barimo; Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Santarafurika na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.
Bemerejwe mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC yahuje abakuru b’ibihugu b’iyi miryango, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025.
Inama yayobowe na Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi wa EAC William Samoei Ruto, afatanyije na Perezida wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi wa SADC Emmerson Dambudzo Mnangagwa.
Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu; Dr William Samoei Ruto, Perezida wa Kenya, Dr Emmerson Dambudzo Mnangagwa, Perezida wa Zimbabwe, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo Perezida wa RDC, Ndayishimiye Evariste Perezida w’u Burundi, Dr Lazarus McCarthy Chakwera Perezida wa Malawi, Andry Rajoelina Perezida wa Madagascar, Matamela Cyril Ramaphosa Perezida wa Afurika y’Epfo, Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Uganda, Dr Samia Suluhu Hassan Perezida wa Tanzania n’abandi.
Abahuza bagenwe na EAC na SADC bazahura baganire mu minsi 7 iri imbere. Inama yateranye yagarutse ku byemezo byafashwe mu nama ya mbere ya EAC na SADC yabaye tariki 08 Gashyantare 2025, i Dar es Salaam ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rugifite impungenge z’umutekano warwo kubera intambara irimbanyije mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahamya ko izo mpungenge zigomba gukemuka.
Perezida Kagame yashimangiye ko impungenge z’umutekano w’u Rwanda zigomba gukemuka, zikaba zishingiye ahanini ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize baruhekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “U Rwanda ruracyafite impungenge ku mutekano wacu, kandi iki kigomba gukemurwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ibindi bihugu, harimo na RDC ubwayo. Iyo tuvuga ubusugire no kubaha imbibi, ibyo bigomba gukorwa kuri buri gihugu. Buri gihugu gikwiye kubahirwa imbibi n’ubusugire bwacyo.”
Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko udashobora guhagarika intambara mu gihe ucyimakaje akarengane n’ibibazo bya Politiki ishingiye ku macakubiri.
Yagize ati: “Iyo ushaka ko intambara irangira, ushyira iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo biri no ku bandi barimo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka.”
Perezida Kagame yashimangiye ko hari intambwe iri guterwa mu gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke cyabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bwa RDC.
Yagaragaje icyizere cy’uko urugendo rw’Amahoro rwatangijwe ku bufatanye bwa EAC na SADC ruzatuma buri wese atanga umusanzu mu kurandura ibibazo bihereye mu mizi yabyo.



