Muhanga: Gasenyi bifuza guhabwa umuriro ufite ingufu kuko uhari utaborohereza mu bucuruzi

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagali ka Remera by’umwihariko Umudugudu wa Gasenyi, barasaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi bavuga ko iyo bigeze mu masaha y’umugoroba bawubura bigatuma bahagarika ibikorwa by’ubucuruzi.

Abo baturage bagaragaza ko ari ikibazo kimaze igihe ndetse ko ngo uko bakoze inama bakivuga ariko kitarakemuka nk’uko babibwiye Imvaho Nshya.

Bamwe mu baturage kandi bahamya ko abana babo batagisubiramo amasomo y’umugoroba ndetse n’abacuruzi bagahita bafunga.

Umwe yagize ati: “Iyo umugoroba ugeze, nkatwe ducuruza, ntabwo tuba tugicuruje kuko umwijima uba mwinshi, ntihabone abakiliya bakabura uko binjira.”

Undi yagize ati: “Ntabwo abana bacu bakibona uko biga cyangwa ngo basubiremo amasomo y’umugoroba rwose.”

Uwahawe izina rya Gabriel Mudacogora yagize ati: “Ikibazo dufite hano ni icy’umuriro muke. Ntabwo tuzi ahantu bipfira kandi n’iyo duhamagaye ntabwo baza, kugeza ubu hano mu Mudugudu wa Nete, Akagari ka Remera, amasaha y’umugoroba aragera ubwo ibintu bigahagarara kandi ubona amapoto ashinze.”

Yakomeje agira ati: “Dukeka ko impamvu y’ibura ry’umuriro iri muri aya mapoto kandi ntabwo twe twabasha kwigirayo atari ababishinzwe ariko twarababuze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yabwiye Imvaho Nshya ko batari bazi iki kibazo kuko ubusanzwe ahari umuriro w’amashanyarazi bari gucana, gusa asezeranya abaturage bo mu Mudugudu wa Gasenyi ko bakurikirana iki kibazo bakabafasha kubona umuriro.

Ati: “Ubusanzwe ku mashanyarazi nta kibazo dusanzwe dufite, ubwo turakurikirana turebe ushobora gusanga aho byatewe n’ikibazo kiri tekinike ariko na cyo turagikemura.”

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Muhanga Rosine Mukaseti yabwiye Imvaho Nshya ko icyo kibazo abaturage bafite bakizi, agaragaza ko giterwa n’umuriro muke icyakora abizeza ko bagiye kuvugurura umuyoboro bafatiyeho icyo kibazo kigakemuka.

Yagize ati: “Ku kibazo gihari muri Gasenyi tuzi, hari ahantu hari umuriro mukeya ariko dufite gahunda yo kuvugurura umuyoboro tugashyira intsinga nini ku mapoto. Twatanze rero umushinga kugira ngo abayobozi bawutwigire barebe ko batubonera ibikoresho twasabye, tukabafasha bakabona umuriro uhagije. Dutegereje igisubizo bazaduha na twe.”

Kugeza ubu mu Karere ka Muhanga, bari ku kigero cya 84% ku ngo zifite umuriro w’amashanyarazi.

Abaturage bo mu Kagari ka Remera  mu Mudugudu wa Gasenyi bakeneye guhabwa umurio ufite ingufu
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE