Nyuma y’igihe gito tuzabinezererwa tuvuga ngo na nyakatsi twayivuyemo – Musenyeri Dr Mbanda

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi w’Umuryango uhuza amatorero, amadini na Kiliziya (Rwanda Inter-Religious Council – RIC) yavuze ku mabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda aherutse gutangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.
Amabwiriza ategeka ko umuryango mushya ushingiye ku myemerere ugiye kwandikwa ugomba gutanga miliyoni 2 Frw adasubizwa ya serivisi yo guhabwa ubuzima gatozi, kandi ugatanga n’urutonde rw’abantu 1000 bawushyigikiye mu Karere ugiye gukoreramo.
Amabwiriza yo ku wa 07 Werurwe 2025 yerekeye ibindi bisabwa imiryango ishingiye ku myemerere, ategeka ko umuryango usaba ubuzima gatozi muri RGB werekana icyemezo gitangwa n’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali kigaragaza ko inyubako yagenewe ibikorwa byo gusenga yujuje ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire y’aho hantu.
Basabwa kandi kwerekana inyandiko yemeza gukoresha inyubako ku buryo bwihariye mu bikorwa byo gusenga; inyandiko yemeza gukorera gusa imihango yose, amasengesho n’imikorere y’imyemerere mu nyubako y’umuryango yagenewe gusengerwamo.
Mu kiganiro Musenyeri Dr Mbanda yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko amategeko akwiye gukomera kandi ko ibyo ari ibintu bisanzwe.
Yagize ati: “Ndumva ku bwanjye nkurikije ibyo numvise nkakurikiza n’ibyo nasomye ndabona nta kintu gihambaye gikomeye cyangwa kirenze ubwenge kirimo, ni ibintu dushobora kugeraho.”
Akomeza agira ati: “Ni ikibazo kuko tutari dusanzwe tubizi, tubimenyereye, tubikoreramo ariko kuko bije bidushyira ku murongo, nyuma y’igihe gito tuzabinezererwa tuvuga ngo na nyakatsi twayivuyemo, rero ni ukwihangana kandi turagerageza gushyiramo imbaraga kugira ngo tujye mu murongo mwiza.”
Musenyeri Mbanda ahamya ko ntawe bitazagora gushyira mu bikorwa icyo amabwiriza agena by’umwihariko ku bafite insengero zifunze.
Ati: “Ni ukuvuga ngo insengero ni ho bakuraga uburyo bwo kugira ngo bakore ariko n’ubundi iki gihe tumaze ntabwo nibaza yuko twananirwa kwishyira kuri gahunda ngo turebe uko ibyo bintu bikemuka.
Tugomba gushyiramo imbaraga kandi tugomba gushyiramo amasengesho, tugomba gushaka ubushobozi birumvikana kuko niba ari itegeko ni itegeko.”
Kuri we avuga ko amategeko ari meza kandi ko agamije ikintu cyiza cyo kugira ngo begukorera mu kajagari bityo bajye ku murongo mwiza kandi banajyane n’igihugu aho kirimo cyerekeza.
Ati: “Ku bwanjye ndabona aya mabwiriza adufasha gukora neza […] gukorera ahantu hakwije ibyangombwa ntabwo nibaza ko ari ikibazo.”
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiryango itari iya Leta n’Imitwe ya Politiki muri RGB, Kazayire Judith, avuga ko amabwiriza yashyizweho agamije kunoza imikorere n’iyubahirizwa ry’amategeko ry’iyi miryango ndetse no kurengera inyungu z’abaturage.
Agira ati: “Kurengera umuturage mu buryo bw’umwuka nkuko ari zo nshingano bafite ariko no mu bikorwa bibateza imbere, bibazamura, bihindura imibereho yabo muri rusange nkuko ari cyo kerekezo igihugu cyacu cyahisemo.”
RGB itangaza ko amabwiriza yaje kugira ngo anonosore imikorere y’abayobozi b’amadini n’amatorero ngo bashobore kuzuza inshingano zabo kandi neza.
Amabwiriza yatangiye gukurikizwa tariki 07 Werurwe 2025 akaba azamara amezi 12.