Kigali: Birabagora gukundana n’abanuka mu kanwa; inama za muganga

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu Mujyi wa Kigali batangarije Imvaho Nshya ko kunuka mu kanwa ari imwe mu nenge zikomeye badashobora kwihanganira mu rukundo.
Bamwe bavuga ko bibatera isesemi, abandi bakemeza ko bigoye kuba wakwishimana n’umuntu unuka mu kanwa mu gihe bamwe babiterwa n’isuku nke abandi bakaba bashobora kubiterwa n’uburwayi.
Icyakoze bavuga ko mu gihe uwo muntu yaba ari inshuti y’akadasohoka cyangwa umuvandimwe bigoye kumureka burundu ariko kumwihanganira bigoye.
Bavuga ko umuntu unuka mu kanwa abangamira ituze n’umutekano w’abandi kuko uwo yegereye wese ahunga cyangwa uwo begeranye akaba yagira ibindi bibazo birimo kuba yarwara umutwe cyangwa mu nda.
Uwase Christella yavuze ko gukundana n’umuntu unuka mu kanwa bishobora kumuteea iseseme n’ibindi bibazo.

Yagize ati: “Sinshobora gukundana n’umuntu unuka mu kanwa kuko byambangamira ku rwego rutabaho. Ibaze ko igihe cyose wegeranye na we yajya aba anuka ubwo se uwo muntu namusoma? Ni iseseme gusa!.”
Kabarungi Joanah, we yagize ati: “Ibaze isereri wagira kubera uwo munuko wo mu kanwa! Njye nsanzwe nirwarira isereri noheho najya mpora ndi kuzengera…. uwo muntu sinamwemera.”
Rukundo Innocent avuga ko yigeze kugira inshuti inuka mu kanwa ariko byamugoraga iyo babaga bari kuganira bigatuma n’umwanya bamarana uba muke, cyangwa akamusaba ko ibisigaye babivugana kuri telefone.
Avuga ko byamugoye kubana na we nubwo yageragezaga gusukura mu kanwa ke ariko bikanga. Ati: “Byarangoraga kuganira na we ariko kuko yari inshuti yanjye nkihangana gusa ni inenge ku buryo ifitwe n’uwo mubana kuyihanganira bigoye.”
Kunuka mu kanwa ni indwara ivurwa igakira
Dr. Bizimana Achile, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Indwara zo mu kanwa n’amenyo, avuga ko indwara yo kunuka mu kanwa bishoboka ko yakwirindwa ndetse ikaba yanavurwa igakira.
Ati: ”Iyo ni indwara ivurwa igakira ikintu cy’ingenzi ni ukugira isuku mu kanwa, koza amenyo nibura kabiri ku munsi ukoresheje uburoso n’umuti wabugenewe umuntu akirinda ibyo kurya bifite isukari nyinshi.”
Akomeza avuga ko mu gihe ibyo byanze umurwayi agirwa inama yo kujya kwa muganga bakamwogereza mu kanwa ndetse bakamwigisha n’uburyo azajya ahakorera isuku.
Dr. Bizimana avuga ko kunuka mu kanwa biterwa n’udukoko tuba mu kanwa tugenda twibumbira mu ishinya imbere.
Agira abantu inama yo kujya kwa muganga w’amenyo nibura kabiri mu mwaka yaba barwaye cyangwa batarwaye.
Asaba kandi ko abantu bakubahiriza ibihe by’ingenzi byo koza amenyo ndetse bagahindura nibura uburoso nyuma y’amezi atatu.
Ubushakashatsi bwa 2024, bw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), bugaragaza ko 33% bafite hejuru y’imyaka 18 mu Rwanda batoza mu kanwa.
Uburwayi bwo mu kanwa buri ku mwanya wa 5 mu burwayi 20 buri ku isonga mu bwivuzwa cyane ku bitaro kandi ko mu batuye mu bice by’ibyaro abatoza mu kanwa bari ku kigero cya 38% mu gihe mu mujyi ari 11.2%.