Rusizi: Yacomokoye radiyo umuriro uramufata apfa ayifashe mu ntoki

Umuhoza Ernestine w’imyaka 24,wo mu mudugudu wa Murindi, Akagari ka Nyenji, Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi yagiye gucomokora radiyo yari icometse mu cyumba araramo afata ahashishutse umuriro uramufata agwa aho na radiyo ayifashe mu ntoki.
Umuturanyi w’uyu muryango yavuze ko ubwo uyu mugore yari mu mirimo isanzwe yo mu rugo, mu ma saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa Gatanu, radiyo icometse mu cyumba bararamo n’umugabo we.
Yagiye gucomokora eadiyo, afata aho umugozi wari warashishutse atabizi, amashanyarazi aramufata.
Ati: “Umuriro w’amashanyarazi wamufashe agifata uwo mugozi acomokora radiyo, aragwa, apfa afashe iyo radiyo mu ntoki ikinacometse. Kuko yasaga n’uri wenyine yabuze umutabara.
Umuturanyi wabo yumvise umwana ararira cyane bidasanzwe, yibaza niba ari mu nzu wenyine biramuyobera, ajyayo kureba, asanga inzu yose irakinguye, agiye mu cyumba cy’uburiri bw’ababyeyi aho umwana yariririgara, abona ari kumwe na nyina, akoze kuri nyina asapfa yapfuye.”
Uwo muturanyi yahise atabaza, abaje basanga afashe radiyo mu ntoki, barebye neza basanga yafatiye aho uwo mugozi ushishuriye ari cyo yazize.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego bahageze, umugabo we abazwa niba hari izindi ngingimira afite ngo abe yajyanwa gusuzumwa, avuga ko na icyo yazize bacyibonera, mazs hanzurwa ko yashyingurwa.
Undi muturanyi w’uyu muryango yasabye ko ubuyobozi bwakora ubukangurambaga buhereye ruhnde ku mashayarazi n’ingaruka zo kuyakoresha nabi.
Ati: “Bibaye hatarashira icyumweru twumvise umugore wo mu Murenge wa Giheke wagiye guca igitoki kikagwa ku nsinga z’amashanyarazi zikamwizingira ku kuboko amashanyarazi akamuhitana.”
Ntiharashira kandi iminsi mu Murenge wa Bugarama na bwo inyubako yakoreragamo Farumasi na serivisi z’Irembo ifashwe n’umuriro w’amashanyarazi hashya iby’agaciro ka miliyoni zirenga 34 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yongeyeho ati: “Biragaragara ko twugarijwe n’ibibazo biterwa n’amashanyarazi dukwiye kwigishwa uburyo tuyitwaramo, na ho ubundi ni ikibazo.”
Umuyobozi w’Agateganyo wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, yihanganishije umuryango wagize ibi byago, asaba abaturage kujya bagenzura ibyo bagiye gucomeka n’ibikoresho bagiye gukoresha kugira ngo birinde gufatwa n’amashanyarazi.
Ati: “Icya mbere tubasaba ni ukujya bakoresha ibikoreshyo byiza, byujuje ubuziranenge, bidafite ikibazo na kimwe cyateza akaga. Icya kabiri barebe niba ibyo bagiye gucomeka cyangwa gukoresha bacomeka nta kibazo bifite kuko amashanyarazi ni meza ariko ni na mabi igihe hari ikibazo kiyarimo.”
Yavuze ko, bifashishije REG bazakomeza kwigisha abaturage uburyo bwo kwitondera amashanyarazi no gukoresha insinga zujuje ubuziranenge.
Nyakwigendera yari amaranye n’umugabo we imyaka itatu gusa, bari bafitanye umwana umwe w’imyaka ibiri.