Kayonza: Rwinkwavu bahangayikishijwe nuko Akagari kose ntahemewe kubakwa

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 21, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abaturage bo mu Kagali ka Gihinga Umurenge wa Rwinkavu mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe no kuba barabujijwe kubaka bagasaba ubuyobozi kubafasha bakabakemurira iki kibazo.

Abo baturage bavuga ko batunguwe n’icyemezo cyo kubabuza kubaka hirya no hino mu Midugudu bafitemo ibibanza.

Ngo ni amakuru bahawe n’ubuyobozi bubabwira ko ku gishushanyombonera nta hantu muri aka Kagari hagenewe ibikorwa byo kubakwaho.

Ni ikibazo abo baturage bavuga ko kibabangamiye cyane, kuko kugeza ubu ntawushobora kuzamura inyubako ahari hasanzwe hagenewe gutura muri site z’Imidugudu.

Rukema Damien yagize ati: “Ibi bintu byaratuyobeye muri aka Kagari twari dusanzwe dutuye mu Midugudu yakaswe na Leta ndetse hari n’abari dufitemo ibibanza twateganyaga kubaka. Twamenyeshejwe ko kubaka bitakemewe ukibaza ukuntu abatuye Akagali bose bazajya kubaka bikabasaba kwimuka.

Hari abavuga ko ngo inaha hagenewe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe atari hose mu Kagali. Dukeneye ko ubuyobozi butubwira niba twese bazatwimura ndetse nuko imitungo yacu tuzayibona.”

Iki kibazo kandi ngo gikomereye abari mu gihe cyo gushinga Ingo.

Tuyambaze Deny ati: “Ubu twe twarashobewe. Nari mfite ikibanza mu Mudugudu nahawe n’umubyeyi nagombaga kubakamo nkahashakira. Nabujijwe kubaka ndetse biba ngombwa ko nshakira mu bukode. Kugeza ubu sinzi niba kugira ngo ngire icumbi ryanjye bizansaba kubanza kwimuka inaha. Na n’ubu ntiturasobanukirwa niba aka Kagari kazimurwamo abaturage bose.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwinkwavu bwabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo kizwi ababishinzwe bari gukora kugira ngo haboneke igisubizo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Jafari yagize ati: “Ni byo ni ikibazo cyabayeho Akagali kose gashyirwa ahantu hatemerewe guturwa ubwo hakorwaga igishushanyo mbonera. Gusa Nk’uko ubuyobozi budukuriye bwabimenyesheje habayemo amakosa ndetse ubu yatangiye  gukosorwa, aba baturage bagire uburenganzira bwo kubaka. Twabasaba kwihangana rero tugategereza uko hakosorwa igishushanyombonera hanyuma abaturage bagahabwa ibyangombwa byo kubaka.”

Akagali ka Guhinga gatuwe n’abaturage bagera ku 8000, batuye mu buryo buteganywa bwo gutura mu Midugudu, ubuyobozi bukavuga ko nta gahunda yo kuhabimura yigeze iteganywa.

Imudugudu batuyemo yagejejwemo ibikorwa remezo birimo amazi n’umuriro w’amashanyarazi.

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 21, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE