Rusizi: Mucoma yapfuye arohamye mu mugezi wa Rusizi

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Uzabakiriho Fabrice w’imyaka 21 wakoraga akazi ko kotsa inyama (Mucoma) ahitwa kuri Rusizi ya Kabiri, mu Mudugudu wa Birogo, Akagari ka Gahinga, Umurenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, yataye akazi yakoraga ajya koga mu mugezi wa Rusizi agitangira ahita arohama arapfa.

Umwe mu baturage bahise batabara, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore ubusanzwe uturuka mu Mudugudu wa Renga, Akagari ka Muhehwe, Umurenge wa Rwimbogo, bikaba bivugwa ko atari azi koga ari na bwo bwa mbere yinjiye mu mazi.

Ati: “Ni ubwa mbere yari akinishije ibyo kujya koga muri uriya mugezi kuko uko twajyaga tuganira yanavugaga ko awutinya rwose. Ntituzi rero uburyo yatekereje guta akazi ngo agiye koga, ari kumwe n’umwana bari bajyanye ariko we atagiye koga.”

Yakomeje avuga ko yaroyamye ataramara n’iminota ibiri yoga, abura umutabara kuko uwo mwana bari kumwe yihutiye kujya gutabaza ariko bagaruka bagasanga yamaze gushiramo umwuka.

Mugenzi we bakorana akazi kamwe ko kotsa inyama  yabwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe ubuyobozi bw’Umurenge wa Mururu bubakangurira kwirinda kwishora mu mazi ngo bagiye koga batabizi.

Ati: “Sinzi koga ariko sinahirahira ngo njye gukina n’ariya mazi. Ntituzi uburyo yaduciye mu rihumye afata umwana umuherekeza aragenda ngo agiye koga kandi twajyaga tunaganira tukabuzanya kujya koga tutabizi, ariko uburyo yarenze akajyayo byatuyobeye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, avuga ko uwo musore yanyereye agitangira koga akirenga gato inkombe.

Ati: “Kubera koga atabizi nta n’ikimukingira yambaye, yabaye akirenga gato inkombe aranyerera umugezi uramutwara arapfa, amakuru atangwa n’umwana bari bajyanye, bagenzi be ntibamenye igihe yagendeye. Bagiye kumva bumva umwana azanye amakuru ngo mucoma Rusizi iramutwaye, bagiye kureba basanga yapfuye, umurambo barawurohora.”

Yongeye gusaba urubyiruko kwirinda kwishora mu mazi ngo bagiye koga batabizi nta n’ikibakingira bafite, kuko ari nko kwiyahura.

Ati: “Icyo duhora tubakangurira ni ukwirinda rwose ariya mazi batazi koga.  Amaze gutwara abatari bake bavuga ngo bagiye koga; ni amaboko igihugu gitakaza bitari ngombwa. Nibige koga cyangwa bareke kuyishoramo kuko ni bibi cyane.”

Yavuze ko bigoye ko umuntu yashyira abarinzi ku kiyaga cya Kivu cyangwa ku mugezi wose wa Rusizi, ahubwo ko  ingamba zihari ari ugukomeza kwigisha urubyiruko,n’ababyeyi bakagira uruhare mu kubuza abana babo kwishora mu mazi batazi koga.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE