Rusizi: Ahakoreraga Farumasi na serivisi z’irembo hahiriyemo ibya miliyoni 34 Frw

Inyubako y’ubucuruzi yakoreragamo Farumasi ikanatangirwamo serivisi zirimo iz’Irembo mu Mudugudu wa Gatebe, Akari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo ibifite agaciro ka miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bivugwa ko ibyo Farumasi ubwabyo byari bifite agaciro ka miliyoni zisaga 16 z’amafaranga y’u Rwanda, ahatangirwaga serivisi z’irembo hafite agaciro ka miliyoni 6 na ho inzu ubwayo ifite agaciro ka miliyoni 12.
Iyo nzu yari iya Manirakiza Emmanuel uvuga ko yahamagawe ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo cyo ku wa Gatatu abwitrwa ko inzu ye ifashwe n’inkongi y’umuriro.
Yahageze asanga inyubako ye igeze kure ishya, abaturage bagerageje kuzimya uko bashoboye ariko biba iby’ubusa irashya irakongoka.
Ati: “Hari harayemo ukoreramo Farumasi, tugakeka umuriro w’amashanyarazi kuko twari tumaze iminsi dufite ikibazo cy’ipoto insinga zayo zajyaga zakamo umuriro tugakeka ko ari wo wabiteye.”
Yabvuze ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ingufu (REG), abapolisi n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bageze aho inkongi yabereye bagira n’ibibazo bababaza.
Yavuze ko ari mu gihombo gikomeye kuko inyubako ye nta bwishingizi yagiraga, ati: “Ni yo nacungiragaho intungira umuryango, bikanarihira abana amashuri.”
Avuga ko abubatsi bamubwiye ko kugira ngo yongere gusubira uko yahoze n’ubundi bitazamutwara amafaranga ari munsi ya miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Avuga ko ayo mafaranga byamugora kuyabona, akaba ategereje ko agize amahirwe yagobokwa, cyane ko iyo nyubako ari yo yamufashaga kwitungira umuryango.
Ati: “Mfite umugore n’abana 8 barimo abiga kaminuza, iyi nzu ni yo yabamfashaga ku buryo numva iyi mpanuka impungabanyije cyane kuko nta n’ubwishingizi yari ifite. Gusa bimpaye isomo ry’uko ninyisana nzahita mbushaka kuko iyo mbugira nari kuba mfite icyo mvugiraho ariko ubu byanyobeye, ntegereje ibizava mu iperereza nkareba ikizakurikiraho.”
Muragijimana Landouard, nyiri Farumasi yahiriyemo imiti yafi ya, avuga ko iyo nzu yahiye mu gihe yari yaharaye, ikaba yafashwe n’inkongi mu gihe yiteguraga kubyuka ngo atangire akazi.
Ubwo nib wo yabonye ishashi by’umuriro hejuru mu itara, rihita riturika ari bwo yahitaga asohoka akinguye abona inzu yose yatse.
Ati: “Nakinguye urugi ngo nsubiremo ndebe ko hari icyo narokora nsanga umuriro wantanzemo, abaturage baraza barazimya birananirana. Kizimyamoto yaturukaga mu Mujyi wa Rusizi yahageze byarangiye ntacyo ikiramira, tubasha gukuramo duke. Ariko ibyangirikiyemo kuko mfite ubwishingizi byari byanabazwe, bifite agaciro ka miliyoni zirenga 16 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Akeka ko insinga z’amashanyarazi ari zo zateye ibyo bibazo cyane ko n’inyubako ibegereye yari imaze amezi atandatu bafite ikibazo cy’umuriro wagendaga bya hato na hato ukagarukana ingufu nyinshi.
Ati: “Abaturage barabizi ko n’ipoto y’amashanyarazi itwegereye yazagamo umuriro umyasa buri kanya, abakozi ba REG bakaza kubikemura ariko bikongera, ngakeka ko ari aho byaturutse kuko uretse firigo ibamo imiti igomba guhora icometse nk’uko amabwiriza abivuga, na kamera y’umutekano, nta kindi cyari gicometse ngo tuvuge ko ari cyo cyaba cyabiteye.”
Avuga ko basigaye mu gihombo gikomeye cyane cyane ko na we yari akirangiza kwiga ari nab wo atangiye kwihangira umurimo ngo yibesheho n’umuryango ndetse anabesheho abo yahaye akazi.
Imaniratiza Lameck ushinzwe ibijyanye na tekiniki muri REG ishami rya Rusizi akanaba Umuyobozi w’umusigire, avuga ko REG ntaho ihuriye n’iyo mpanuka kuko iyo ikibazo kiba kiri mu ipoto y’amashanyarazi, ari ho umuriro uba waturutse.
Ati: “Ikibazo gishobora cyabereye nsinga bashyize mu nzu zabo kuko iyo kiba iwacu, biba byahereye kuri poto yacu y’amashanyarazi bigatwika konteri, umuriro ugakomereza mu nzu, ariko aho hose nta kibazo hafite kuko na cash power twayikuyeho ari nzima turayijyana dutegereje ko nibamara kuvugurura iriya nyubako tuzayibasubize.”
Yasabye abaturage kujya bagenzura insinga bagiye gukoresha mu nzu zabo ko zujuje ubuziranenge, bakanagenzura buri gihe ko nta kibazo zifite kuko zinashobora kuribwa n’imbeba zakoranaho inzu yose igashya.

