Uruganda rwa Mutobo rwa 43 000 m3 ku munsi rwitezweho gukemura ibura ry’amazi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyatangaje ko imirimo yo kubaka uruganda rushya rwa Mutobo, rwitezweho gutanga amazi meza mu Mujyi wa Musanze, igeze kure.

Ubwo buryo bwo gutanga amazi bwisunze ikoranabuhanga, buri mu mushinga wiswe Volcano Belt Water Supply System Project, rizagira ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 43,000 ku munsi.

 WASAC iteganya ko bizakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mujyi wa Musanze no mu Turere twa Burera, Nyabihu n’igice cya Rubavu.

Mu rwego rwo gutanga sirivisi zinoze kandi zirambye, WASAC iri no kuvugurura uruganda rusanzwe rutunganya amazi, rufite ubushobozi bwo gutanga meterokibe 15 000 ku munsi.

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri WASAC Group, Bimenyimana Robert, yagize ati: “Uru ruganda, nirumara kuzura, ruzakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Musanze ndetse runagirire akamaro uturere tuhakikije”.

Yagaragaje ko kugeza ubu amazi atangwa hakoreshejwe gahunda yo kugabanya ibipimo by’ikoreshwa ryayo.

Bimenyimana yemeye ko hari ibibazo by’ibura ry’amazi mu turere two mu majyaruguru yegereye ibirunga.

Yagize ati: “Ugukura vuba, k’uyu Mujyi ndetse n’iyubakwa ryawo ryatumye amazi aboneka aba adahagije. Ikibazo cy’ibura ry’amazi kigaragara cyane mu gihe cy’impeshyi.

Iyi ntambwe itewe nyuma y’uko abaturage b’Akarere ka Musanze bagaragaje ibibazo bikomeye by’ibura ry’amazi rimaze igihe kirekire, aho mu bice bimwe by’Umujyi, amazi yaburaga akamara amezi atandatu ataragaruka.

Ndikubwimana Faustin, utuye mu Mudugudu wa Giramahoro, Akagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza, yabwiye itangazamakuru ati: “N’ubu amazi nta yo dufite. Twayabonaga rimwe mu cyumweru, akaza nijoro cyangwa mu gitondo cya kare. Iki kibazo cyatangiye muri Kanama 2024.”

Ndikubwimana yagaragaje ko abaturage bo mu Midugudu ya Rusagara na Giramahoro bamaze amezi asaga atanu nta mazi meza bafite.

Ati: “Dukoresha amazi mabi kandi ahenze, ubu ijerakani y’amazi iragurwa amafaranga y’u Rwanda 300. Bamwe mu baturage ubu bakomeza gukoresha amazi y’umugezi Mpenge, kubera kubura uko bagira”.

Yongeyeho ati: “Ibaze gutanga amafaranga 1200 ku munsi ugura amazi.Hakenewe ibigega byinshi bifata amazi na gahunda yo kuyakwirakwiza inoze”.

Abaturage bo mu gace bita mu Ibereshi rya 6, Ishimwe Fabrice na Uwamahoro Odette bagaragaje ko amazi mu mujyi wa Musanze, akomeje kuba ingorabahizi, aho bamaze amezi ari hagati y’atatu n’atanu ntayo bafite.

Yagize ati: “Njye ntegereza abayacuruza bayatwara ku magare kugira ngo mbone ayo kunywa”.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igiragaza ko umusaruro w’amazi meza mu Rwanda mu mwaka wa 2024, wageze kuri meterokibe miliyoni 78, 3 uvuye kuri miliyoni 73, 3 wariho mu mwaka wa 2023.

Uruganda rwa Mutobo ruzatanga Meterokube 43 000 rukomeje kubakwa
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE