Umutwe wa M23 washyizeho abayobozi bashinzwe gukurikirana imari

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ku wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze itangazo rishyiraho abayobozi bashya bazafasha kugenzura imari rusange, imisoro, ishoramari no kugenzura ibijyanye n’inguzanyo.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, itangazo yasinyeho rigaragaza ko Mugisha Robert yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Imari.

Yungirijwe na Kilo Buhunda ushinzwe Umutungo Rusange n’Imisoro na Fanny Kaj Kayemb wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Imari Wungirije ushinzwe ibijyanye no kugenzura Inguzanyo ndetse n’Ishoramari.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, ndetse n’Umuhuzabikorwa wa AFC (Alliance Fleuve Congo), Corneille Nangaa rigaragaza ko ibyo byemezo bigomba guhita bitangira gukurikizwa.

AFC/M23 ukomeje gushyira mu myanya abayobozi mu bice bitandukanye bigenzurwa n’ingabo za M23.

Mu gihe gishize, AFC/M23 yashyize mu myanya abayobozi muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo.

Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yungirijwe na Manzi Ngarambe Willy wagizwe Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na Politiki, Ubuyobozi, n’Amategeko.

Amani Bahati Shaddrak yagizwe Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere.

Nyuma yo gufata Umujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, AFC/M23 yihutiye gushyiraho ubuyobozi bw’iyo ntara.

Birato Rwihimba Emmanuel yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yungirizwa na Dunia Masumbuko Bwenge agirwa Guverineri wungirije ushinzwe Politiki, Ubuyobozi n’Amategeko ndetse na Bushinge Gasinzira Juvénal agirwa Guverineri Wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE