Amayeri wakoresha wigarurira umutima w’uwagutaye

Bijya bibaho ko abantu bakundana cyangwa bashakanye batandukana ariko ugasanga buri umwe kwikuramo mugenzi we byaranze ndetse agahora amukumbura ariko akabura amayeri yakoresha yongera kumwigarurira.
Urubuga Marriage.com rugaragaza ko byoroshye kuba umugore yakongera kwegukana umutima w’umugabo wamutaye ariko bisaba kwitonda no gushyiramo imbaraga kurusha izo yakoreshaga mbere.
Bimwe mu byo wakora ngo wongere utsindire umutima we
Kwiyubaka no kwerekana impinduka
Mu gihe uwo wihebeye yagutaye urasabwa gukora cyane ugatera imbere biruse aho wari uri muri kumwe; ibyo bituma abona ko yahombye umuntu w’umunyembaraga kandi wari ingenzi mu buzima bwe.
Gukora ibigushimisha
Garagaza ko kwishima adahari bishoboka kandi ko ubuzima bwiza budashingiye kuri we ibyo bizamutera amatsiko yo kukugarukira mu buzima.
Kwerekana urukundo n’ubwuzu
Nubwo mwatandukanye usabwa gukomeza kumugaragariza ko umwitayeho kandi ukamushyigikira aho bibaye ngombwa ugenda umwiyegereza gake gake.
Kuba inyangamugayo no kwihangana
Gerageza kumwereka ko uri umwizerwa kandi wamubera inshuti nziza yakwizera akaba yanakumenera amabanga atigeze akubwira mukundana cyangwa mubana.
Garagara neza mu maso he
Ashobora kuba yumva atagishaka kongera kubana na we ariko bitewe n’uko wiyitaho, usa neza agakomeza kugira amatsiko yo guhora areba ubwo bwiza usigaye ufite nabyo byatuma yongera kukwiyumvamo.
Mutege amatwi
Ba umuntu uhora witeguye kumwumva n’iyo haba hari ingingo mutumvikanaho usabwa kumwumva ariko ukirinda kuvuga nabi no kugaragaza umujinya n’uburakari nubwo biba bigoye ariko kuko uba ushaka ko yongera kugukunda ukabyirengagiza.
Tuma agukumbura ariko ntakubonere igihe agushakiye Nubwo ushaka ko akugarukira ariko ushobora kujya umwima umwanya igihe cyose agushakiye, kuko bituma agukumbura kurushaho akagira amatsiko yo kukubona