Kayonza: Bamaze imyaka itatu bateza kubera izuba ryacanye bakabura imvura

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bavuga ko batabona amafaranga n’amafunguro ahagije, bitewe n’izuba ryinshi rimaze imyaka itatu nta mvura ihagije babona yatuma beza byatumye nta musaruro baheruka kubona.

Abo baturage bavuga ko iki kibazo cyazahaje cyane cyane Utugari twa Gihinga, Nkondo, Mbarara n’igice cya Mukoyoyo.

Iryo zuba rimaze imyaka itatu ryatumye bahura n’ibihombo bituruka ku buhinzi bagiye bahinga imyaka ikangirikira mu mirima. Kuri ubu bavuga ko kubona ibyo kurya bigoranye ndetse bakaba batanakibasha gukora ku ifaranga.

Nkurikiyimana Damien agira ati: “Tubayeho nabi kuko twari dutunzwe n’ubuhinzi ariko ubu tukaba nta kintu tukibona. Uyu murima wanjye nawuhinze ibigori kuri hegitari imwe n’igice, ariko ndakubwiza ukuri ko byatwitswe n’izuba singire n’ikigori cyo kotsa nkuramo.”

Yongeyeho ati: “Iri zuba ryaduteje ibihombo bikomeye ndetse ubu kubona ibyo kurya biratugora cyane. Ikibazo gikomeye kandi ni uko ryafashe ibice hafi ya byose by’Umurenge wacu ku buryo bigoye no kubona aho wahahira n’iyo waba ubonye iryo faranga.”

Mutetiwabo Annonciata na we avuga ko ikirere cyababereye kibi byabagizeho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ati: “Ubu abatanze ubwisungane mu kwivuza ni bake kuko amafanga twayakuraga mu myaka. Nta bikorwa tugikora mu rwego rwo kwiteganyiriza cyangwa kwiteza imbere kuko tuba turwana no kubona ibidutunga tukambuka ibi bihe turimo. Twifuza ko Leta yakomeza kutuba hafi no kumenya uko twiriwe nuko twaramutse muri ibi bihe bitatworoheye. Ni bikomeza gutya ikigaragara ni uko tuza kugira inzara ikomeye.”

Abaturage bo mu Kagali ka Gihinga bavuga ko ubuyobozi bwanabafasha kubona imashini yuhira imyaka kugira ngo nibura babyaze umusaruro inkuka z’igishanga.

Tutayisire Emile yagize ati: “Urabona ko igisigaye ni ugucungira ku bafite imirima mu nkengero z’igishanga aho dusaba ko ubuyobozi bwaduha nkunganire ku mashini zuhira bityo tukareba ko ho habyazwa umusaruro.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwinkwavu buvuga ko iki kibazo kizwi ndetse hari ibikorwa mu rwego rwo gufasha abaturage.

Bagirigomwa Jafari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu yagize ati: “Ni byo dufite ikibazo cy’izuba ryacanye igihe kirekire rituma abaturage bacu bateza nkuko byari bisanzwe. Ni ikibazo rero n’ubuyobozi budukuriye buzi, ubu hari ibyakozwe mu gufasha aba baturage, hari ibiri gukorwa ndetse turakomeza kuba hafi yabo ngo dukomeze guhangana n’ingaruka z’ikirere cyagenze nabi.”

Yakomweje agira ati: “Mu buryo burambye, hari umushinga witezweho umuti urambye, aho hagiye kubakwa uburyo bwo kuhira imusozi bikazafasha abaturage gukora ibikorwa byabo imvura yaba yaguye cyangwa itaguye.”

Umurenge wa Rwinkwavu uvugwamo kubura umusaruro biturutse ku zuba ryabaye ryinshi, usanzwe uzwiho kweza cyane iyo bagushije imvura neza.

Mu gihe ari mu bihe by’imvura Rwinkavu imirima yarakakaye
  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE