Rutsiro: Inka ya Girinka yamwubakiye inzu, acika ku gusembera

Nyuma y’imyaka ikabakaba itanu gusa, Munyeshyaka Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Kanyamatembe , Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, yishimira ko inka yahawe imaze kumufasha kwiyubakira inzu abayemo n’umuryango we.
Iyo nzu ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice yiyubakiye yamukuye mu bwigunge kuko kuri ubu umuryango we ufite aho utaha mu gihe mbere yari abayeho mu buzima bubi.
Mu mwaka wa 2021 ni bwo yahawe iyo nka yamusanze mu buzima bubi burimo no kuba n’isambu yahinganga itareraga kubera kutagira ifumbire.
Muri ubwo buzima yacaga inshuro kugira ngo abone uko atunga umuryango we, ni ho yaboneye inshungu y’inka yaje ikamubera iy’umugisha.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya, yagize ati: “Iyi nka nayihawe muri 2021, mbayeho mu buzima bubi cyane kuko kurya byari ikibazo, aho nahingaga ntabwo heraga kuko hari ahantu hato cyane hatabashaga no kuva amabakure 40 y’ibishyimbo, kuko kubona ifumbire byari ingorabahizi.”
Yavuze ko no kurya byagoranaga kandi afite umugore n’umwana umwe. Yagaragaje ko no kugira ngo asane inzu ye, ifite nk’agaciro ka miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, byari ingorabahizi kugeza abonye iyo nka yita inshungu kuko asa n’uwabaga hanze.
Ati: “Iyi nzu ntabwo wari kubasha kuyigeraho muri icyo gihe. Yari inzu mbi cyane kandi ishaje mu buryo bugaragara rwose. Ubwo ngize amahirwe, abaturage bampitamo bampa inka, itangira kunkura muri ubwo buzima nahereyeho.”

Avuga ko aho yakuraga nk’ibilo 30 by’ibishyimbo, ubu ahakura ibilo 100.
Ati: “Iyi nka ya Girinka narayakiriye, nyifata neza nkajya nahira ubwatsi irakura, muri 2023 nditura. Ubwo maze kwitura amafaranga yo mu ifumbire narayakusanyije njya mu itsinda, nza gufatamo amafaranga ntangira kuvugurura iyi nzu ureba yari yarashaje ku buryo ubu ihageza ahaciro ka miliyoni n’igice nubwo ari mu cyaro.”
Akomeza agira ati: “Iyo yabyaye, abana banjye babona amata ikindi kandi mfite intego zo kugura umurima wanjye munini niyongera kubyara kuko ubu ihatse iy’amezi 7. Urumva ko rero meze neza kubera Girinka Munyarwanda nahawe na Leta y’Ubumwe yacu.”
Buri cyumweru ngo ashobora kubona amafaranga y’u Rwanda 7.000 avuye mu ifumbire agurisha akamufasha kwita ku muryango we no kwishyura ubwishingizi mu kwivuza.
Inama aha abafata nabi inka za Girinka
Munyeshyaka anenga abaturage bahabwa inka muri gahunda ya Girinka bakazifata nabi kandi ari inzira nziza yabafasha kwikura mu bukene.
Ati: “Mu by’ukuri icyo nabwira Abanyarwanda bose muri rusange ni uko Girinka ari umutungo wawe, n’impano uba uhawe ngo witeze imbere, ukwiriye kuyifata neza kugira ngo igere no ku bandi na bo biteze imbere.”
Yakomeje agira ati: “Nonese niba bayimpaye ngo inteze imbere ivuye kuri mugenzi wanjye, ni ntayifata neza izagera ku wundi? Girinka ni nziza kandi nta gisa nkayo rwose.”
Munyeshyaka avuga ko iyo yahawe amaze yanamufashije no kwagura ubuhinzi, kandi ngo ni gake agura amata yo guha abana be kuko iyo ibyaye babona ayo kunywa bagasagurira n’isoko.
Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko kugeza ubu mu Karere ka Rutsiro hamaze gutangwa inka zigera ku 19.000 muri Gahunda ya Girinka kuva yatangira, naho izimaze kwiturwa akaba ari inka zigera ku 11.000 nk’uko
