Rutsiro: Barembejwe n’ingaruka z’urwagwa ruvanzwe n’umubirizi

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abatuye mu Murenge wa Kivumu, mu Karere ka Rutsiro baratabaza inzego z’ubuyobozi ngo zibamurureho urwagwa ruvanze n’umubirizi rukomeje gutera abarunywa gukora urugomo rwa hato na hato.

Aba baturage bagaragaza ko ubuyobozi bubafashije bakongera kubona umutekano usesuye kuko iyo nzoga y’ibitoki bashyiramo umubirizi ituma bamwe batakaza ubwenge bagakora amarorerwa.

Umwe yagize ati: “Hano benga inzoga, bagashyiramo amasaka n’umubirizi kugira ngo ishye vuba kandi iryohe. Dore n’ibi byatsi (Imibirizi) bisharira bafata bagashyiramo bavuga ko ari ukugira ngo ishye cyane abaguzi bayikunde.”

Yakomeje agira ati: “Izi nzoga zikwiriye gucibwa kuko zitera urugomo cyane cyane mu rubyiruko.”

Undi yagize ati: “Iyi mibirizi hari abayogesha imizinga barangiza wa muzinga ntibongere gushyiramo amazi, ahubwo bagakamuriramo gakeya. Noneho wa musengezi yazaza kuyisengera agasanga iryoshye.”

Yakomeje agira ati: “Umuntu uje gusengera iyo asogongeyeho aravuga ngo iyi nzoga iraryoshye. Ni ubuyobe rero kuko iyo bamaze gusomaho rimwe, kabiri umutwe uramenagurika ubundi bagatangira kurwana.”

Umwe mu bayinywa yabwiye Imvaho Nshya ko iyo umaze kunywa ku nzoga irimo umubirizi, umutwe ukamenagurika cyane.

Ati: “Iyo umuntu anyoyeho, umutwe uramenagurika ukumva ku gahanga n’inyuma hari kuryana, mbese wamenetse. Nasomyeho nzi ukuntu bimeze. Ni mbi cyane rwose babice kuko hano ku muhanda ujya kubona ukabona abantu bararwanye ntacyo bapfuye kubera gusinda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dative, yavuze ko icyo bashyize imbere ari uguca inzoga z’inkorano n’izivangwamo ibindi bintu.

Ati: “Icyo ubuyobozi dushyize imbere ni ugukora ubukangurambaga bubuza abakora izo nzoga z’inkorano kuko hari n’ubwo tumazemo iminsi. Twasaba abakora izo nzoga bakavangamo n’ibyo bintu, kubihagarika kuko uzafatwa azahanwa n’amategeko. Tunasaba urubyiruko kwirinda kubijyamo.”

Ashimangira ko nyuma y’ubukangurambaga bamaze iminsi bakora bugamije guhugura abaturage ku kwirinda gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE