Rusizi: Umugezi wa Rubyiro watembanye bane babiri barapfa

Abagore batatu n’umusore umwe batwawe n’umugezi wa Rubyiro bavuye kubagara umuceri mu Kagari ka Nyamigina, Umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, babiri muri bo bahita bahasiga ubuzima abandi barohorwa bakiri bazima.
Abatwawe n’umugezi ni Bukuru Solina w’imyaka 51 n’umuhungu we Niyongabo Samuel w’imyaka 15, bari kumwe na Nyiranzitabakuze Marie w’imyaka 28 na Nyiranzeyimana Pauline w’imyaka 51.
Bivugwa ko umugezi wabatembanye ubwo bageragezaga kuwambuka ukabuzuriraho bagezemo hagati, abaturage bari hafi aho bakarohora Bukuru Solina n’umuhungu we bakiri bazima na ho abandi bo bahita bahasiga ubuzima.
Abo baturage batabaye babwiye Imvaho Nshya ko abahuye n’iyo mpanuka bari batashye imvura ikimara guhita, bambukira mu mazi ahatari ikiraro, kuko bashakaga guca iy’ubusamo.
Umwe muri abo baturage yavuze ko uwo mugezi ushobora kuba wujujwe n’amazi yaturutse mu misozi yo mu Mirenge ya Nyakabuye na Butare.
Abo bambutse rero babonaga nta kibazo kiri hafi aho batazi ko hari amazi aturutse muri iyo misozi afite umuvumba mwinshi cyane.
Ati: “Bakigera hagati umugezi ukabuzuriraho, twahise dutabara tubasha kurokora umusore na nyina. Abandi amazi yahururaga aturusha ingufu arabatwara, imirambo yabo yabonetse mu nkengero zawo, mu gice cy’Akagari ka Shara, Umurenge wa Muganza.”
Mugenzi we na we uri mu batabaye, yagize ati: “Ubundi tubuzwa guca hagati muri uriya mugezi, tugasabwa guca ahari ibiraro kuko biba bihari. Ariko bariya bashatse guca iya hafi babona amazi ari make, bibwira ko nubwo haza atunguranye baba bambutse ariko si ko byagenze bahahuriye n’akaga katwaye ubuzima bwa bariya bagore 2.”
Yakomeje avuga ko ibyo byago bibasigiye isomo rikomeye ryo kujya bambukira ahemewe, kuko hari ibiraro byubatswe bigoranye ko byarengerwa n’amazi.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Niyirora James, yemeje aya amakuru.
Ati: “Twagize ibyago byo kubura abantu babiri batwawe n’Umugezi wa Rubyiro, bari bavuye mu mirimo yabo y’ubuhinzi mu Murenge wa Gikundamvura. Babiri bakuwemo, umusore na nyina, bari bahungabanye cyane bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha bari kwitabwaho n’abaganga.”
Yihanganishije imiryango yagize ibyago, yongera gusaba abaturage kujya bambukira ahari ibiraro kuko gushaka inzira z’ibisamo bishobora gukurura ibuyago birimo n’urupfu.
Avuga ko bazakomeza gukangurira abaturage guca inzira zemewe igihe bambukiranya uriya mugezi, haba mu nama bagirana na bo, mu Nteko z’Abaturage n’izindi nama kugira ngo uko bagenda bumva ububi bwabyo bazabicikeho burundu.