Rusizi: Umugore watemaga igitoki yishwe n’umuriro w’amashanyarazi

Niyonsenga Florence w’imyaka 33, wo mu Mudugudu wa Gahurubuka, Akagari ka Kigenge, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, yishwe n’amashanyarazi ubwo yatemaga igitoki mu ma saa moya z’umugoroba, kikagwa ku rutsinga rw’amashanyarazi rugacika, rukamwizingiraho ku kuboko ashiramo umwuka.
Uwahaye aya makuru Imvaho Nshya, yagize ati’’ Ashobora kuba atari yarebye neza ko igitoki kigwa kuri urwo rutsinga rw’amashanyarazi, cyangwa atari azi ibyo gutema igitoki kuko yari ari wenyine. Kubera ko aturanye na sebukwe, abo kwa sebukwe bagiye kubona babona umuriro uhise ucika, barebye ikiwuciye babona ni urutsinga rw’amashanyarazi rucitse, barebye neza basanga umukazana wabo yaguye hasi basanga rwamwizingiyeho ku kuboko.’’
Yavuze ko bahise batabara, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe mbere yo gushyingurwa. Akanavuga ariko ko muri uyu murenge hari ibibazo by’insinga z’amashanyarazi zisa n’izinanaba, zidafashe neza ku biti kubera ko ari ibyo bamwe bagiye bishakira bidakuze cyane, ko igihe REG itafasha mu gukemura iki kibazo, impanuka zihitina ubuzima bw’abantu zitazahabura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Giheke, Nyiraneza Annonciata,yavuze ko insina yari yararenze insinga y’amashanyarazi, kubera ko hari na nijoro atema atatekereje ko igitoki cyazigwaho zigacika, kiziguyeho zicitse zimwizingira ku kaboko, ahita apfa.
Ati’’ Amakuru twayahawe na sebukwe wasohotse areba ibibaye agasanga umukazana we aryamye iruhande rw’igitoki n’umuriro wagiye,arahuruza barebye basanga yapfuye,ni ko natwe kuduha amakuru kuko umugabo we yari akiri mu mujyi wa Rusizi,baramuhamagara araza,umurambo ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe mbere yo gushyingurwa.’’
Na we avuga ko ikibazo cy’insinga z’amashanyarazi zifite ibibazo zitari mu kagari ayoboye gusa,kuko ahagaragara cyane cyane umuriro abaturage bagiye bikururira,ibiti bakoresheje bimwe bitari bikomeye ku buryo hari aho byagiye bigwa,insinga zigasigara zinanaba mu buryo bwateza ibibazo,na we agasanga abakozi ba REG bagiye basura aho ibyo bibazo biri, n’ibitii cyangwa ibitoki byasumbye insinga z’amashanyarazi bigakurwaho,hari impanuka zakwirindwa.
Bibaye mu gihe hari abaturage b’akagari ka Cyendajuru muri uyu murenge batabaza bavuga ko hari inzinga z’amashanyarazi zisa n’iziri hasi kubera ko ibiti byari bizifashe byaboze bikagwa, hakaba n’umutuage wo muri ako kagari uvuga ko ahora ataka kuko insinga ijya mu nzu ye igiti kiri mu rugo iwe cyari kiyifashe cyaguye,akanasaba ko icyo giti REG yagikura mu rugo kigashingwa ahandi kuko n’abana bagikiniraho bikaba byateza impanuka, ko ahorana impungenge ariko nta gikorwa ngo atekane.
Ati’’ Naratatse mbura untabara kandi iwanjye bahashyize ipoto y’umuriro wa Rusizi, n’abashyizemo ujya Nyamasheke ipoto bayishinga hamwe n’iyo mu mbuga yanjye , mporana impungenge.’’
Umuyobozi wa REG,ishami rya Rusizi, Nzamurambaho Tuyizere Jacques , avuga ko bakimenya ko hari umugore watemaga igitoki mu murenge wa Giheke,kikagwa ku nsinga y’amashanyarazi ikamuhitana,bihutiye kujyayo.
Ati’’ Twahageze,twakoze ibishoboka ngo dukurikirane icyabaye,turi muri gahunda yo gutanga raporo mu buyobozi bubishinzwe. Harcyakorwa ubugenzuzi ngo tumenye neza uburyo igitoki cyayiguyeho igacika ikanahitana ubuzima bw’uriya mugore wagitemaga.’’
Avuga ko ikibazo gishobora kuba cyabaye kutamenya iby’amashanyarazi agapfa gutema igitoki atarebye neza icyerekezo cyacyo.
Ati’’ Ni kumwe umuntu atema ibyegereye insinga z’amashanyarazi atagishije inama cyangwa ntamenye uruhande ahereramo atema. Iyo agisha inama uzi iby’amashanyarazi,kuko akantu gato cyane iyo gakozeho, nk’iyo nsina yose ihita ifatwa,cyane ko iba ari mbisi,kandi igiti cyose kibisi cyangiza umuriro w’amashanyarazi, ntaba yahuye n’iyo mpanuka.’’
Asaba abaturage kwitondera insinga z’amashanyarazi,bagira ikibazo kijyanye na zo bagahamagara ku murongo utishyurwa 2727 cyangwa bakitabaza inzego z’ibanze zikabahamagara bakabafasha.
Anavuga ko bakunze kugira ikibazo cy’abaturage binangira iyo hagiye gukurwho ibiti,inzina n’ibindi by’umutungo wabo byangiza amashanyarazi, akabasaba kujya borohereza abakozi ba REG baje kubikora,ntibabafate nk’abari mu nyungu zabo bwite, bakabona ko ibyo bakora biri mu nyungu z’abaturage ntibabagore.
Ati’’ Igihe babonye tuje gukuraho ibyo byose bishobora guteza ibyago,kuko ku miyoboro migari tubikuraho ariko inshuro nyinshi ba nyira byo batabyumva kimwe natwe,ariko bagiye batworohera ntitubipfe hari impanuka nyiinshi zakwirindwa,kuko muri uko gutinda batunaniza,imvura ishobora kugwa hakagira ibyangirika byateza impanuka.’’
Nyakwigendera asize umugabo n’abana 4.