Rutsiro: Abana bamaze imyaka irenga 13 bibana baba mu nzu yenda kubagwaho baratabaza

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Hatangimana w’imyaka 19 na Hategekimana Jean Claude batuye mu Mudugudu wa Rwamvura , Akagari ka Bunyunju, Umurenge wa Kivumu barasaba ubufasha bwo kubakirwa kuko inzu babamo yenda kubagwaho.

Abo bana babyawe na Uwimana Vigitori na Muhawenimana Speciose ariko baza kubata muri 2012, se ashaka undi mugore ndetse na nyina arabata ntihagira uwongera kubarebaho.

Baganira na Imvaho Nshya, abo bana bagaragaje ko batewe impungenge n’uko inzu babamo ishaze ikaba igiye kuzabagwaho.

Hatangimana yagize ati:”Kugeza ubu tuba muri iyi nzu ariko irava iyo imvura iguye biba bisa no hanze. Twasabye ubufasha ku buyobozi bw’Umurenge budusezeranya ko buzatwubakira ariko twarategereje turaheba.”

Iyo ngimbi irera murumuna wayo yakomeje igira iti: ”Ni njye mugabo muri uru rugo, nkaba n’umugore kuko mfasha murumuna wanjye. Hari umuturanyi umpa ikiraka nkabona ayo turarira ariko tukabaho mu bwoba ndetse n’imvura yagwa tukarara twicaye.”

Hatangimana avuga ko nta buryo we afite yakoresha kugira ngo avugurure iyo nzu.

Abaturanyi babo bana , bavuga ko bafashwa inzu yabo ikavugururwa.

Utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: ”Aba bana babaho ku bwacu, uronse arabafasha , ufite ikiraka akabafasha bitari ibyo ntabwo babaho. Twasabye ko ubuyobozi bwabafasha gusana iyi nzu yabo, burabyemera ariko aba bana bakomeje gutegereza amaso ahera mu kirere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu Icyiza Alda yabwiye Imvaho Nshya ko mu rwego rwo kwita ku mibereho yabo ngo bazabakurikirana bakabafasha.

Ati: “Ntabwo nabibuka mu mutwe, ariko hari uburyo bwo kubikurikirana muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage bagafashwa, cyane ko hari ibyo dukorana n’abafatanyabikorwa.”

Hatangimana w’imyaka 19 na Hategekimana Jean Claude batuye mu Mudugudu wa Rwamvura , Akagari ka Bunyunju, Umurenge wa Kivumu.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE