Kwibuka 28: Muri CHUK bibutse abari abakozi, abarwayi  n’abarwaza bahaguye

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa Gatanu taliki 27 Gicurasi 2022,  mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali “CHUK” bibutse  abari abakozi, abarwayi ndetse n’abarwaza bahaguye mu 1994.

Iki gikorwa cyo Kwibuka  cyabereye muri CHUK aho  abitabiriye babanje gushyira indaho  ku Rwibutso no guca urumuri rw’icyizere.

Umuyobozi Mukuru wa CHUK,  Dr. Hategekimana Theobald atangaza ko iki gikorwa bagikora buri mwaka mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akomeza avuga ko mu bo bibuka by’umwihariko harimo abari abakozi ba CHK (Yabaye CHUK kuva mu 2000),  abarwayi ndetse n’abari  babarwaje bahiciwe.

Ati : “Iki gikorwa tugikora kugira ngo twereke abakozi bavura ubu bajye bibuka ko hari abantu baduhemukiye kandi bari abaganga bitwa ko bagomba gutanga ubuzima.  Batatiye igihango bica abo bakoranaga ndetse n’abo bagombaga kuvura n’abaje kubarwaza.”

Umuyobozi Mukuru wa CHUK,  Dr. Hategekimana Theobald

Dr. Hategekimana  avuga ko abakora akazi k’ubuvuzi muri CHUK  bagomba guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi  ko bagomba kwakira ababagana  bakabafasha kandi bakabikora nta kuvangura.

Mukaruzima Dativa  wakoze muri CHUK kuva mu 1986 kugeza muri 2018 avuga ko mu gihe cya Jenoside hari abaganga batatiye igihango bica bagenzi babo, bica abarwayi bagombaga kuvura.

Akomeza avuga ko hari abaganga bazaga bakavura umurwayi umwe undi bakamurenga kuko babaga  bamuzi kubera ko ubwoko bwe bwabaga buri mu byangombwa.

Mukaruzima  ati : “ Kwica si ibintu by’umuganga, agomba gutanga ubuzima si uwo kubwambura, ab’ubu nabagira inama yo gukora umwuga bawukunze, kandi bakumva ko bashinzwe kutanga ubuzima atari ukubwambura  abantu .”

Muri CHUK habarurwa abari abakozi bishwe muri Jenoside bari hagati ya 65 na70 hakaba kandi abarwayi n’abarwaza  bari hagati  y’ibihumbi 10 na 15.

Umuyobozi Mukuru wa CHUK,  Dr. Hategekimana Theobald avuga ko  uretse iki gikorwa cyo kwibuka muri rusange bafite n’ikindi gikorwa cyo gufasha abarotse Jenoside batishoboye  barimo imfubyi  n’abapfakazi aho babagenera inka, ibyo kurya n’uburyo bwo kwifasha babaha imashini zo kudoda n’ibindi. Ati : “Abakozi bose bishakamo ubushobozi tugakora icyo gikorwa.”

Iki gikorwa bamaze kugikorera i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, i Rulindo, Rwamagana, Zaza,  Kabuga n’ i Muhanga.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE