Nyamasheke: Uwangizaga ishyamba rya Leta yakomerekeje SEDO akoresheje umupanga

Dushimimana w’imyaka 25, wo mu Mudugudu wa Cyankuba, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gutema n’umupanga intoki za Bikorimana Vincet, SEDO w’Akagari ka Kagarama, zikenda kuvaho.
Aganira na Imvaho Nshya nyuma yo kuva kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Ngange muri uwo Murenge, SEDO Bikorimana Vincent yavuze ko nyuma yo kubona ko abaturage bigabiza ishyamba rya Leta rya hegitari 80, rikora ku Tugari twa Kagarama, Gasovu na Rushyarara, hafashwe ingamba zo ku rwego rw’Umurenge, ko abayobozi bagomba kugira umunsi barijyamo kugenzura abo baryangiza, bagafatwa.
Avugana ko mu ma saa mbiri n’igice zo ku wa 15 Werurwe, ubuyobozi bw’Akagari ka Kagarama n’inzego z’umutekano bakorana, bari bapanze gahunda yo kuryinjiramo bakareba abaryangiza, cyane cyane ko muri ibi bihe abenshi ari abatemamo imishingiriro y’ibishyimbo bajya kugurisha mu bayikeneye nubwo hanarimo abaritemamo ibiti.
Yagize ati: “Imvura yaguye tukabanza kugama, mu ma saa tatu turyinjiramo, kuko ari rinini, dukeka ko hari abatwumvise bakihindiramo hagati, ntitwagira uwo dufata.”
Ubwo batahaga mu ma saa tanu z’amanywa, bahuye n’uriya Dushimimana n’umugore we bikoreye imishingiriro bamwe bita imihembezo cyangwa imishove, muri yo harimo imipanga, SEDO amubajije impamvu bigabiza ishyamba rya Leta bakajya kuryangiza,umugabo ahita akura umupanga mu mishingiriro amutema mu kiganza.
SEDO ati: “Ubwo twasozaga icyo gikorwa dutaha mu ma saa tanu z’amanywa, tukiririmo, tumanuka turi mu nzira imwe kuko haba harimo utuyira tugiye dutandukanye, twageze mu nzira ihura n’indi nzira duhurirana n’umugabo n’umugore bavuye guca imishingiriro.”
Yakomeje agira ati: “Ni jye wari uri imbere ya bagenzi banjye, abandi basigaye inyuma gato. Mubaza impamvu bangiza ishyamba rya Leta, barabwiwe kenshi ko bibujijwe, ni bwo Dushimimana yashikuzaga umupanga muri ya mishingiriro agiye kuwunkubita mu ijosi, nzamura ikiganza cy’ibumoso numva atemye intoki zacyo, ebyiri ni zo yashegeshe cyane.”
SEDO avuga ko we n’umugore we bahise biruka barabacika, kuko hamanukaga cyane ntibabirukaho ngo bidateza ibindi bibazo.
Yavuze ko yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Ngange, bakamupfuka bakanamuha imiti.
Ati’’ N’ubundi ndumva ndibwa cyane kuko intoki 2 yazangije bikomeye.’’
Bibaye hari hashize icyumweru n’ubundi muri iryo shyamba hafatiwemo abaturage 19 baryangizaga, bahise bashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Macuba, bigakekwa ko ari yo mpamvu abafashwe bashaka kurwanya inzego kugera no ku gutema abayobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Hagabimfura Pasacal, avuga ko uwo mugabo n’umugore we bahise bacika ariko bagishakishwa ngo babibazwe.
Ati: “Baracyashakishwa ngo babazwe ibyo kwangiza ishyamba rya Leta, banafatwa bagashaka kurwanya inzego bigera ku gutema no gukomeretsa umuyobozi. Bari basanzwe baryangiza, ubushize twari twafashe 19 ubu barafunze. Inzego zisubiyeyo kugenzura ko nta bandi baryangiza nk’uko twabyemeranijwe, n’abaturage barihanangirijwe,uriya atema SEDO. Si byo rero, si ibyo kwihanganirwa.’’
Yasabye abaturage kwirinda gusubira muri ririya shyamba kuryangiza, avuga ko bagomba gukorana inama bakongera kubihanangiriza. Uwakomerejekejwe ubuzima bwe umurenge ukomeza kubukurikirana. Anasaba abaturage bakinisha ibyo kurwanya inzego kubireka, kuko bihanirwa bikomeye.