Muhanga: Akeneye ubufasha nyuma y’uko umugore yamutanye umwana ukiri muto

Nyaminani Phocas wo mu Kagali ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, avuga ko ubuyobozi cyangwa abandi bagiraneza bamufasha kugira ngo abone igitunga umwana yasigiwe n’umugore we wamumutanye akigira i Kigali.
Nyaminani utuye ahazwi nko ku Nkangu avuga ko impamvu yifuza gufashwa, ari uko ubuzima abanyemo n’umwana yasigiwe n’umugore we afite amezi atandatu bugoye.
Ati: “Ubu ntaho kuba mfite yewe nta n’ikintu na kimwe mfite cyo gutunga uyu mwana umugore yantanye nirirwa mpetse. Muri make nkeneye ubufasha kugira ngo umwana atazarwara bwaki.”
Abaturanyi ba Nyaminani na bo bahamya ko akeneye ubufasha, kuko ubuzima abayemo we n’umwana ari bubi cyane.
Ati: “Rwose Nyaminani akwiye gufashwa kubona aho kuba ubundi agashakirwa n’ikimutunga we n’umwana umugore yamutanye, kubaho kwabo ari ubucyeye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange avuga ko ikibazo cya Nyaminani batangiye kuvugana n’abafatanyabikorwa kugira ngo afashwe kwita ku mwana ariko kandi bari kuvugana n’Akarere ka Ruhango asanzwe avukamo hakarebwa uburyo yafashwa mu buryo burambye.
Ati: “Ubusanzwe Nyaminani avuka mu Karere ka Ruhango, ariko mbere na mbere turashimira ko nyuma yo gusigirwa umwana yakomeje kubana na we, rero nk’uko Umunyarwanda afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka turi gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo abashe kubona ubushobozi bwo kwita ku mwana ariko kandi tugiye no gukorana n’Akarere ka Ruhango avukamo kugira ngo afashwe mu buryo burambye.”
Nyaminani udashobora kwikuraho umwana yasigiwe n’umugore we amumutanye avuga kandi ko kubaho kwe n’umwana we babikesha abaturanyi ku buryo akomeza gutakamba avuga ko akwiye gutabarwa nibura umwana we akabasha kubaho adahuye n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.
