Kayonza: Hafunguwe icyumba ntangamakuru ku bidukikije

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Akarere ka Kayonza n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda (TI Rwanda), mu Murenge wa Mukarange hafunguwe ahazajya hatangirwa amakuru ku kubungabunga no kwita ku bidukikije.

Muri icyo cyumba, abaturage bazahabona amakuru ajyanye n’uburenganzira bwabo, ubujyanama n’inshingano mu kubungabunga ibidukikije no kumenya gahunda za Leta.

Iki gikorwa kigamije guha umuturage uburyo bwo kumenya amakuru ku bimukorerwa ndetse no gusobanukirwa amategeko n’ibijyanye n’uburenganzira bwe.

Iki cyumba cyafunguwe ku ya 11 Werurwe 2025, cyiswe ahatangirwa ubufasha n’amahugurwa na politiki by’igihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda (Transperancy international Rwanda) Mupiganyi Appolinaire, yemeza ko iki kigo kije gufasha inzego zikora mu bijyanye n’ibidukikije kuzamura imyumvire y’abaturage mu kubungabunga ibidukikije banirengera.

Ati: “Iki kigo cyatangirijwe kugira ngo abaturage babashe kubona amakuru ku buryo bworoshye. Hashyizwemo amakuru menshi ndetse hari n’ayashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Hano hari amakuru yihariye ajyanye na gahunda y’Igihugu yo kurengera ibidukikije, hari ubwo usanga amakuru nk’aya abaturage batayazi byigumira gusa mu maboko y’ababishyira mu bikorwa.”

Akomeza agira ati: “Hari imwe mu mishinga iba ikorwa kandi ishobora kugira ingaruka ku bidukikije bikabangamira abaturage.Urugero niba hakorwa umuhanda hagacukurwa ibinogo ntibisubiranywe cyangwa ahacishijwe umuhanda bigasiga abaturage mu manegeka, umuturage akwiye kumenya ibiba biteganyijwe iyo hakozwe inyigo nk’iyo ndetse akaba yakurikirana uburenganzira bwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne yagaragaje ko iki cyumba kigiye gufasha abaturage gusobanukirwa amategeko ajyane no kurengera ibidukikije. 

Yagize ati: “Iyi ni gahunda igiye kudufasha gusobanura politiki za Leta, gusobanura amategeko dushyira umwihariko ku bidukikije n’ibikorwa birebana n’ibidukikije nk’ubucukuzi bw’amabuye, ese bukorwa bute? Ese ababukora ntabwo ubuzima bwabo buba buri mu kaga? Ibyo byose bikwiye gusobanuka kandi bigasobanurirwa ababikora.”

Muri iki cyumba harimo udutabo tuvuga ku mategeko, uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa n’abakigana kugira ngo babone amakuru bifuza, ku kandi bazahagana bafite imanza harimo zimwe mu manza zishobora kwifashishwa zaciwe zikaba zashingirwaho mu zindi manza. 

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda (Transperancy International Rwanda) bugaragaza ko ingaruka zo kutita ku bidukikije zigera ku bagore cyane kurusha abagabo, aho abagore bagerwaho n’ingaruka bangana na 75 %. 

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
maniragena says:
Gicurasi 24, 2025 at 9:49 pm

murundi harabagiza amashyamba ubuyobozi bwibanze bwabafata abafashwe bagatanga runswa bakabarekura bagasubi mumashyamba kayatema ???

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE