Rutsiro: Ufite ubumuga arasaba aho kurambika umusaya n’abana be

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Bakomeza Thomas ufite ubumuga bw’amaboko n’amaguru, asaba ubufasha bw’aho kurambika umusaya we n’abana be babiri kuko nta bushobozi bwo kwiyubakira afite kubera ubumuga yagize mu 2018.

Uwo mugabo ahamya ko abangamiwe cyane kuko inzu abamo ari iy’icyumba kimwe gusa kitagira icya kabiri, bikaba bimusaba kurarana n’abana be ku buriri bumwe.

Yagize ati: “Mfite ikibazo kinkomereye cyane, nta nzu mfite, ntaho gushyira abana banjye bakwita iwabo, kubera ubu bumuga ntabwo mfite icyizere cy’uko nakwiyubakira ngo mbishobore. Si nkora no kurya mfashwa n’abagira neza, babona uko mbayeho nkabona umwe anzaniye ibakure y’ibishyimbo, undi anzaniye umunyu ubwo byabura tukaryama n’aba bana.”

Yakomeje agira ati:”Ndamutse mbonye abangirira neza bamfasha kubona inzu n’urubyaro rwanjye byanyorohereza ubuzima nkanizera ko abana banjye bafite aho bita iwabo.”

Kuri we ngo ubuzima bwo kuba mu cyumba kimwe ni ingorane ziyongera ku zindi.

Ati: ”Ni ahantu ntabasha kubona ubwinyagamburiro kubera ukuntu ari hato cyane. Ikindi kintu kidutera ubwoba ni ugucana mu nzu tukanayiryamamo. Ndasaba ko twafashwa kubona aho kuba twita iwacu.”

Abaturage baturanye na Bakomeza Thomas, babwiye Imvaho Nshya ko uyu muryango ubayeho nabi cyane bagaragaza ko ari bo babatunze icyakora ko kubabonera aho gutura ari izindi mbaraga.

Umwe yagize ati: ”Nturanye na we gutya, iyo mbonye icyo kurya ngira gutya nkamushyira n’abana be ariko iyo nta cyo mfite ubwo ategereza undi mugiraneza. Uko tubibona ntabwo yabasha kwiyubakira kuko nta maguru afite ndetse nta n’amaboko afite, twagaragaje ikibazo cye ariko ntibyagira icyo bitanga.”

Undi yagize ati: “Uyu mubyeyi turi kumusabira ubufasha kuko akeneye kubakirwa akava muri aka kazu. Ni gato kandi na ko akishyura ikode, aramutse afashijwe byatuma akomeza kugira icyizere cy’ejo hazaza ariko adasohorwa mu nzu cyangwa ngo abyiganire mu cyumba kimwe n’abana be.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Umuganwa Marie Chantal, yavuze ko uwo muryango uzasurwa hanyuma ugashakirwa uko wazubakirwa mu mwaka utaha.

Yagize ati: ”Kuri uyu muryango, reka mvugane n’Ubuyobozi bw’Umurenge babagereho bamenye ikibazo neza tuzabubakire umwaka utaha.”

Bakomeza Thomas ufite ubumuga bw’amaboko n’amaguru atuye mu Murenge wa Mushubati

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Werurwe 14, 2025 at 7:50 am

Ahubwo uwo muyobozi icyambere yagakoze nukwirukana abayobozi binzego zaho ndetse nuwu murenge.uwo muturage atuyemo niba azi ayo makuru yuwo muturage bose babirukane ntacyo bamaze abaturage aliko nabo bage baba beza kurushaho mumanama mumuganda bavuganire abatishoboye basabirwe ububasha hiyongereho numutima wa kumuntu wogufashanya ntabwo inzu yicyumba kimwe bibili nkiyo abaturage baho uwo muvandimwe atuye mu kagali bananirwa kuyubaka uburangare nubwa bayobozi baho gusa ibindi biroroshye urugero 1 umunsi wumuganda biyemeje kuwukorera aho inzu yakuzura uwo munsi ikibura nuko abantu bigira ba ntibindeba gusa niyo mpamvu abo ngo bayobozi baho hafi atuye bakwiye kuvaho niba batarabivuze muzindi nzego.zibakuriye ikindi nuko tuli mukwa 3 ngo bazashaka uko yubakirwa mu mwaka wa 2026 !!! uwo muturage se akeneye inzu yigorofa igomba kwigirwa umushinga !! ibaze koko ubu wasanga mukarere cyangwa mwuwo murenge muli stocks zabo huzuyemo amabati imisumali biboreramo ndabarahiye nkomeje ko birunzemo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE