Muhanga: Barifuza guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bubakiweho

Abatuye mu Mudugudu wa Rusave mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga bavuga ko bifuza gufashwa kubona ibyangombwa by’ubutaka bamaze imyaka 12 batujweho, mu gihe ubuyobozii bw’ako Karere buvuga ko babutujweho mu buryo butemewe.
Umwe muri aba batuye mu Mudugudu wa Rusave avuga ko mu 2013 bavanywe aho bari batuye n’umushinga FXB batuzwa mu Mudugudu ariko ni ubutaka batuyeho gusa butagize ikindi bubafasha kuko nta byangombwa byabwo bafite.
Ati: “Twatuye muri uyu Mudugudu kuva 2013 twimuwe n’umuryango FXB, gusa twakomeje gusaba ubuyobozi kudufasha kubona ibyangombwa by’ubutaka dutuyeho amaso ahera mu kirere muri make twifuza gufashwa kubona ibyangombwa by’ubutaka kugira ngo tubashe kububyaza umusaruro twiteza imbere.”
Mugenzi we na we asaba ubuyobozi kubafasha bakabona ibyangombwa by’ubutaka batujweho ngo babone uko babukoresha biteza imbere.
Ati: “Nk’ubu ntiwakora agashinga ngo ukajyane muri banki kwaka inguzanyo nta cyangombwa cy’ubutaka dufite, rero imyaka ishize dutuye hano ni myinshi bakwiye kudufasha kubona ibyangombwa by’ubutaka noneho natwe tukaba twabukoresha twiteza imbere”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bizimana Eric, avuga ko aba baturage uburyo batujwe ku butaka bwa Leta binyuranyije n’amategeko kuko ntawabubahaye.
Ati: “Ahantu batuye nta cyangombwa cy’ubutaka babona kuko bahatujwe mu buryo butazwi kandi ari ubutaka bwa Leta. Ahubwo bakwiye kujya kubyaza umusaruro ubutaka bimutseho ari nabwo bafitiye ibyangombwa.”
Umwe mu bayobozi b’umushinga FXB utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Imvaho Nshya ko ubutaka bwubakiweho bariya baturage babuhawe n’Akarere ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umurenge bwariho icyo gihe.
Ati: “Icyo gihe ubutaka FXB yabuhawe n’ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’ubw’Umurenge bwariho icyo gihe, kuko twari dufite FXB yari ifite gahunda yo kuvana abantu mu bukene ari nayo yatumye bariya baturage bubakirwa, rero urumva ko FXB itari kubakira abaturage ubuyobozi butabizi”.
Mu gihe kandi ubuyobozi mu karere ka Muhanga buvuga ko aba baturage batujwe ku butaka bwa Leta binyuranyije n’amategeko mu buryo butazwi ukaba wakwibaza impamvu iyi myaka yose ishize babutuyeho nta kibazo bagize ari nabyo na bo bibaza cyane ko kuri bo ngo mu gace batuyemo uzamuye inzu ubuyobozi butabizi irara isenywe.
