Kamonyi: Ikigo nderabuzima cya Musambira cyafashwe n’inkongi hakekwa amashanyarazi

Mu masaha ya mbere ya saa sita ni bwo inyubako imwe y’Ikigonderabuzima cya Musambira yafashwe n’inkongi y’umuriro, hanyuma bakeka ko yatewe n’amashanyarazi.
Mukashyaka Solange umwe mu bakora amasuku muri iki kigo nderabuzima cya Musambira, avuga ko umuriro watangiye kuzamuka mu ma saa mbiri n’igice ahamagara abaganga.
Ati: “Nari ndi gukora amasuku ngiye kubona mbona hirya yanjye hatangiye kuzamuka umwotsi mbona ntabwo bisanzwe mpamagara abaganga baraza gusa byarangiye nubundi inyubako ihiye n’ubwo ntawe yatwariye ubuzima”.
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima cya Musambira Businge Bwenda, avuga ko inkongi bayimenye bari mu nama bakora mbere y’akazi babibwiwe n’umukozi ukora amasuku.
Ati: “Twari mu nama ni uko umukozi ukora amasuku aza yiruka atubwira ko hari ahantu harimo gushya nuko tugiye dusanga hari gushya icyumba cyari gikinze noneho dutangira kuzimya gusa birangira n’ubundi hahiye, ariko turakeka umuriro w’amashanyarazi kuko nta kindi twakeka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza, Uwiringira Marie Jose avuga ko amakuru yo gushya kw’ikigo nderabuzima bayamenye bari mu nama ku Karere, akizeza n’abasaba serivise z’ubuvuzi ko zitari buhagarare n’ubwo hahiye ahantu hanini.
Ati: “Twayamenye turi mu nama duhita tujya gutabara gusa n’ubwo hahiye ibyumba byinshi kuri iki kigo nderabuzima icyo twakwizeza abaturage ni uko serivise z’ubuvuzi zikomeza gutangwa harakorwa ibishoboka byose.”
Akomeza avuga ko ashimira abaturiye iki kigo nderabuzima cya Musambira, kuko batabaye n’ubwo batabashije kuzimya umuriro, bagiye bakuramo ibikoresho mu byumba umuriro wabaga ugiye kugeraho, ku buryo babashije no gutabara imiti yari Ibitse mu cyumba umuriro ukahagera bayivanyemo.
Ibyuma bibarurwa ko byahiye kuri iki kigo nderabuzima bikaba bigera kuri 16, gusa inkongi ikaba nta muntu yigeze ikomeretsa cyangwa ngo itware ubuzima, kuko n’icyumba cyarimo abarwayi batanu umuriro wahageze babashije kubimura, gusa ibyangiritse ntibirabarurwa na cyane ko umuriro watangiriye mu bubiko bwarimo ibikoresho birimo n’inzitiramibu.


