Musanze: Rwaza amakimbirane yo mu ngo ni intandaro y’igwingira ry’abana

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwaza bavuga ko kuba hakiri abana bagwingira biterwa n’amakimbirane, akomoka ku businzi mu miryango bituma batita ku bana babo bityo gutegura indyo bikagorana.

Aba baturage bahurizaho ko hari bamwe mu bagabo n’abagore bigira mu kabari ntibahahire ingo zabo cyane cyane ngo hari abagabo batererana abagore babo mu gutegura indyo yuzuye, ubundi ngo hakaba abagore na bo baba bafite ibiribwa ariko ntibamenye kubitegura cyangwa se ngo babihe umwanya kubera kwikundira agatama.

Niyigena Francine wo mu Kagari ka Musezero, Umudugudu wa Kansenda yagize ati: “Iwacu ntabwo tubuze ibiribwa ariko bamwe mu bagabo usanga bigira mu kabari bakanywa yemwe bakarirayo izo nyama ntibibuke ko abagore n’abana babo bakeneye indyo yuzuye.

Njye nk’umugore nirirwa mu murima ngasarura ibijumba n’ibishyimbo, ariko nkeneye izo ndagara zo kuvangamo, umugabo rero akwiye nawe gushaka amafaranga yo kuzigura, ibvo rero kubera ubusinzi bituma amakimbirane ahoraho gutegura indyo yuzuye bikagorana.”

Nzayisenga Theodore we avuga ko amakimbirane ari ku isonga mu gutera imirire mibi n’igwingira mu bana, ariko nanone akagaruka ku bagore badaha umwanya igikoni.

Yagize ati: “Umurenge wacu weramo imyaka hafi ya yose, yemwe no mu Murenge wacu hari umugezi tujya dukuramo amafi, umugabo iyo ayaguze agasanga umugore yigendeye, umugabo na we ajya ku izamu, umugore na we akigira mu kabari agataha yasinze, umugabo yashaka kuvuga ibitagenda umugore akavuga ko umuhohotera, ubwo igwingira rikaza gutyo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bushimangira ko koko hari bamwe mu bagabo bakirangwaho ingeso mbi y’ubusinzi batita ku miryango yabo ndetse n’amakimbirane mu miryango nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard abivuga.

Ati: “Twifuza ko umugabo n’umugore barangwa n’ubufatanye mu kurera ababakomokaho, bakabohereza mu irerero, ibi rero bazabigeraho nanone bafite umuryango  utekanye hirindwa amakimbirane, mbese hakaba ubwuzuzanye mu gutegura indyo yuzuye nkugira ngo harwanywe igwingira.”

Yakomeje avuga ko imwe mu mbogamizi bafite ari uko hari bamwe mu bagabo bagisinda bakabura kwita ku ngo zabo, ikindi ni isuku nkeya, ababyeyi bareke kumva ko ibyo basaruye babimarira mu masoko ahubwo   baharanire kubanza guhaza imiryango yabo ku mirire tuzakomeza ubukangurambaga mu gukumira amakimbirane mu miryango.

Mu karere ka Musanze hagaragaramo abana bari mu mirire mibi bagera ku 105 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025, Umurenge wa Rwaza ugaragaramo abana 21  bari mu murongo w’imirire mibi ni abo mu Murenge wa Rwaza, kugeza ubu mu Murenge wa Rwaza habarurwa amarerero 30.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE