Uwavuze ko M23 ari Abanyarwanda yanyomojwe n’Uwabaye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda

Umuyobozi ushinzwe Politiki Mpuzamahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Kaja Kallas, yavuze ko umutwe wa M23 ugomba kuva mu bice wafashe, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagakomeza inzira y’ibiganiro.
Mu magambo yanditse ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari urwa Twitter, yagaragaje ko M23 ari ingabo z’u Rwanda.
Ni ikinyoma cyanyomojwe na Peter Fahrenholtz wabaye Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Bangladesh, Guinea, Toronto na Katar.
Amb Fahrenholtz yagize ati: “M23 si Abanye-Congo? Abacanshuro b’Abanyaburayi ntibarwanaga na bo muri DRC? Ninde uzarinda ubwoko buto mu Burasirazuba bwa Congo?”
Ni nyuma yaho Kaja Kallas avugiye ko yagiranye ikiganiro na Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akavuga ko M23 igomba gusubira inyuma.
Yagize ati: “M23 ikwiriye kubaha ubusugire bwa Congo ikava no mu bice yafashe, u Rwanda na RDC bagasubira ku meza y’ibiganiro.”
Imvugo y’uyu mugore kandi yananenzwe n’abandi batari bake mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko gusaba M23 kuva mu bice yafashe bitumvikana kuko nta handi yajya mu gihe aho iri, ari iwabo.
Uwiyita Kigalian yagize ati: “Intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC ihanganishije igisirikare cya FARDC na M23 igizwe n’Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo bambuwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.”
Mugenzi Félix we yagize ati: “Ubusugire bw’u Rwanda bigomba kurindwa… Tshisekedi yanze ibiganiro anatangaza ko azahurira na Perezida Kagame mu ijuru gusa.”
Kuva M23 yakubura imirwano ikomeje kwigarurira ibice byinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Niyo igenzura Umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe M23 ivuga ko yiteguye kuganira, Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi we avuga ko ntacyo azaganira n’uyu mutwe.

Amafoto: Internet