Twariho tutaranamenyana na bo- Visi Perezida wa Sena Hon. Nyirahabimana

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena Nyirahabimana Solina yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare kudahangayikishwa n’amahanga yahagurukiye u Rwanda, aho bagenda barufatira ibihano barushinja kugira uruhare mu ntambara ibera muri congo.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore.
Yavuze ko gusananira u Rwanda bikorwa n’abatarwifuriza ineza aho babogamira ku bitangazwa na Leta ya Repubuylika Iharanira Demokarasi ya Congo igamije kwanduza isura y’u Rwanda.
Senateri Nyirahabimana yabwiye abaturage ko igihugu gifite ingamba zo guhangana nabyo kandi ko bitazabuza u Rwanda kubaho kuko rwanabayeho rutaramenyana n’abirata kurugirira neza.
Ati: “Mumaze iminsi mwumva amakuru atandukanye yaba mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, hagarukwa ku bihano amahanga ari gufatira Igihugu cyacu. Ibi ntibigire uwo bihangayikisha kuko ubuyobozi bukuru bw’Igihugu mwagiriye icyizere mukabuha inshingano zo kubareberera buri gukora byose bishoboka ngo hatagira icyo ibi bibangamiraho ubuzima bw’igihugu.”
Akomeza agira ati: “Abakora biriya bakwiye kumenya ko bitazatubuza kubaho kuko nubundi twabayeho tutaranamenyana na bo. Aha ni muhumve neza, u Rwanda rwabayeho na mbere yuko tumenyana na bo. Nubundi rero tuzakomeza tubeho bahari cyangwa badahari.”
Gasasira Donatien waganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Turashima uko u R wanda rukomeza kugaragaza ubudasa. Nshingiye ku byo umuyobozi amaze kuvuga, ibi bihe nabyo byari bikenewe kuko biratuma tumenya ababanyi ba nyabo. Ni byo abantu bashobora kugira uko babana, ariko bikaba mu bwubahane.
Ubwo rero niba ugufasha akubwira ko hari uburyo ukwiye kubanza kumuramya ukagenda byanga binoga uko abishaka, birashoboka ko cya gihe nyacyo cyo kwigira cyaba ari iki.”
Munganyinka Ange umukobwa ukiri muto ukirangiza amashuri yisumbuye na we yagize ati: “Icyanshimishije ni aho yatwibukije ko u Rwanda rwariho mbere yuko tumenyana n’abazungu. (Ntekereza ko ari bo yavugaga). Sinzi amateka menshi ariko bike numva harimo n’uburyo u Rwanda rwagiye rwiyubaka rukarwana, rukaguka ibi byakorwaga n’Abanyarwanda batari banazi ko hari ahantu kure hanatuye bariya bantu baje kuza bakerekana ko bashobora kuba ari abanyabubasha budasanzwe. Birashoboka rero ko twakora ibitubereye nubwo byasaba imvune nyinshi.”
Kugeza ubu ibihugu bitandukanye byiganjemo abanyaburayi, bigenda bitangaza ko byiyemeje gufatira u Rwanda ibihano birushinja kujyana ingabo zarwo muri Congo. Ni ibirego u Rwanda rutahwemye guhakana.


