Rusizi: Baretse gucungira twose ku bagabo bibumbira hamwe banatanga akazi

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abagore bo mu Murenge wa Kamembe bibumbiye mu matsinda n’amakoperative akora imirimo inyuranye ibyara amafaranga, irimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka, barishimira aho bageze mu iterambere ku buryo batagicungira twose ku bagabo ahubwo na bo batanga akazi.

Nyirasafari Hadidja ahagarariye koperative y’abagore bacuruza amafi n’ibiyakomokaho (CODEPEK). Avuga ko mbere babaga aho nta cyerekezo cy’iterambere bafite, bacungira twose ku bagabo, baza gutekereza kwibumbira hamwe muri koperative, Akarere kabashakira umufatanyabikorwa ubafasha, ubu barishimira ko bateza imbere imiryango yabo bakanatanga akazi.

Ati: “Turi abanyamuryango 225, abagore barimo tukaba 220.  Twabanje kuba abo mu ngo gusa nta cyerekezo, buri wese aza kujya mu isoko ari umuzunguzayi yirirwa acungana n’inzego z’umutekano, ubuyobozi buza kutwegeranya, dutangira gukorera hamwe tuza kuba koperative.

Arakomeza ati: “Twiguriye ikibanza cya 9 000 000, Akarere kabonye dushoboye kadushakira umufatanyabikorwa adufasha kubaka inyubako ducururizamo amafi n’isambaza, igeretse, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 80 000 000.’’

Avuga ko byabateje imbere haba mu bukungu no mu mitekerereze banatangira gutanga akazi.

Ati: “Dufite abantu 5 dukoresha, duhemba amafaranga 200.000 buri kwezi bagatunga imiryango yabo. Iyo tutitinyuka ntituba twarabigezeho. Imiryango yacu ibayeho neza, turunganira abagabo aho kubabera umutwaro.”

Akingeneye Mariam akorera muri koperative KAKI, icuruza ibitenge ikanabidoda. Avuga ko   batarishyira hamwe n’umunyu bawusabaga abagabo, ariko ubu mu bo bakoresha harimo abagabo.

Ati: “Turi abagore 35 bishyize hamwe muri koperative. Mbere n’umunyu kwari ukuwusaba umugabo ariko ubu turakoresha abantu 10 barimo n’abagabo duha ibiraka bakadufasha kudoda, buri kwezi tukabahemba bose hamwe amafaranga 300.000 abafasha cyane mu ngo zabo. Iyo tutisobanukirwa ngo tumenye ko natwe dushoboye tuba tukiri umutwaro ku bagabo bacu.

Babihurizaho na Uzamukunda Petronille uyobora itsinda ry’abagore 96 bari abazunguzayi mu isoko rya Kamembe, birirwaga bacungana n’inzego z’umutekano, bacuruza ibyo bikopesheje ku babizanye, ntacyo bakuramo, bamburwa, abana bakabarwarana indwara z’imirire mibi, ariko ubu aho Akarere kabahereye isoko bakoreramo, bageze ku iterambere.

Abari abazunguzayi bararata ibyiza bakuye mu kwishyira hamwe

Ati: “Turajya mu mirima tukarangura imboga, imbuto n’ibindi ducuruza tukiyishyurira abahinzi, tukishyura imodoka ibizana, tugakoresha abakora isuku aho dukorera n’abandi badufasha mu mirimo ya buri munsi. Twavuye mu bagirirwaga impuhwe na buri wese ubu turi abashoramari baciriritse, turatanga imirimo, natwe dufite ijambo mu Karere kacu.’’

Yunzemo ati’’ Turabikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame iha umugore ijambo n’agaciro, natwe tukunganira abagabo aho kubarushya ngo baduhe twose, n’ibikorwa binini by’umuryango, nko kurihira abana amashuri, ubwubatsi n’ubworozi amafaranga tugafatanya n’abagabo, tukagira agaciro n’ijambo mu ngo zacu n’imiryango twashatsemo, kubera Leta nziza dufite.’’

Mukamunana Jeanne d’Arc ushinzwe amakoperative  n’ubucuruzi mu Murenge wa Kamembe, avuga ko muri uyu Murenge habarirwa amakoperative 24 y’abagore, hakaba n’amatsinda ataraba amakoperative na yo yiganjemo abagore, bamaze kugera ku bifatika.

Ati’: “Batarabumbirwa hamwe mu makoperative ngo batangire batekereze iterambere, bari batarisobanukirwa ku buryo wabonaga gukora nka ba nyamwigendaho ntaho bibavana ngo bigire aho bibageza. Ubu barisobanukiwe, baragana ibigo by’imari bagakoresha inguzanyo,bagateza imbere imiryango yabo n’iy’abandi baha akazi,ukabona bishimishije cyane.”

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Umuhuzabikorwa  w’Agateganyo w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rusizi, Ujeneza Olive yemeza ko mu karere ka Rusizi umugore amaze kugaragaza ko ari uw’agaciro koko nk’uko insangamatsiko y’uyu mwaka iri, kuko aho ageze habyivugira.

Ati: “Agaciro kacu tugakesha intore izirusha intambwe, Perezida Kagame,dukesha ibi byose, bishingiye ku miyoborere ye myiza iha umugore ijambo, akiteza imbere bigera n’aho adatinya ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aka gaciro kakanagaragarira ku buryo yiteza imbere ubwe, umuryango we n’umuryango mugari w’Abanyarwanda iryo terambere rikawugeraho.”

Yasabye icyakora ko habaho amahugurwa menshi y’abagore n’abakobwa by’umwihariko mu bijyanye no kwihangira imirimo no kongererwa igishoro ku bakora ubucuruzi buciriritse burimo n’ubwambukiranya imipaka, kuko muri iki cyiciro hari ibigikeneye kunozwa byarushaho kwihutisha iterambere ryabo.”

Uwimbabazi Alice uhagarariye Profemme Twese Hamwe mu Karere ka Rusizi, na we agaragaza ko aho umugore w’aka karere ahagaze hashimishije cyane.

Uwimbabazi Alice uhagarariye Profemmes Twese Hamwe mu Karere ka Rusizi

Ati: “Turishimira ko umugore aho ahagaze muri ibi bihe,afite uruhare mu bikorwa bitandukanye, mu nkingi zose z’iterambere ry’Igihugu, haba mu buhinzi, ubucuruzi, ubucukuzi, ubwikorezi n’ahandi. Ni amahirwe babyaza umusaruro bigaragara ko batera imbere.’’

Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon Munyangeyo Théogène asanga kugira ngo iryo terambere rikomeze nta nkomyi, hagomba gukumirwa ibibangamira umuryango.

Ati: “Tugomba guhagurukira ibibazo by’amakimbirane mu miryango, ashobora kuba intandaro y’ubukene no gusubiza inyuma iryo terambere kuko umuryango ari wo terambere ry’Igihugu, ari yo mpamvu umuryango utekanye ari wo soko y’ibindi byose umugore ashobora kugeraho.”

Uyu munsi wanaranzwe no kuremera abatishoboye, aho  abagore bo mu Murenge wa Kamembe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo, baremeye abatishoboye 71 ibirimo amafaranga 100 000 y’igishoro ku bagore 15, ibitenge, matola n’ibindi, byose hamwe by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 3 000 000, abana bahabwa amata n’abagore bamurika ibyo bagezeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, Habimana Alfred avuga ko aho umugore ageze mu iterambere muri aka karere hatazasubira inyuma, na we agashimira Perezida Kagame, we soko y’iri terambere ryose.

Abatishoboye baremewe
Meya Habimana Alfred yizeza kudasubira inyuma kw’ibikorwa by’iterambere ry’abagore muri aka Karere
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE