Senateri Niyomugabo yerekanye ingaruka z’amakimbirane mu muryango 

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Senateri Niyomugabo Cyprien atangaza ko amakimbirane mu muryango ari mabi kandi ko atera ubukene bityo agasaba abaturage kuyirinda kuko ashobora gutuma hari uwatakaza ubuzima hagati y’abashakanye.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Werurwe, ubwo hizihizwaga umunsi w’umugore mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka mu Mujyi wa Kigali. 

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umugore ni uw’agaciro none n’ejo.’

Niyomugabo yagize ati: “Amakimbirane atera ubukene, akagira ingaruka ku mikurire n’imyitwarire y’abana akenshi bikaba biterwa n’ubusinzi, gucana inyuma kw’abagize umuryango n’ibindi.” 

Yavuze ko hari n’ingo zitaburamo amakimbirane kandi nta kintu zibuze, zifite ibyangombwa byose; inzu, amafaranga, zifite abana n’abazukuru ariko ngo kubera amakimbirane abakobwa bababyarira mu rugo.

Ati: “Ntawe ushobora kubafasha kubarera ngo abereke uko bakura, babaterera inda mu rugo. Ikintu cyitwa amakimbirane tukirwanye kive mu Mujyi wacu wa Kigali kive mu gihugu cyacu.”

Abantu batagize icyo babuze mu rugo ariko ngo ugasanga muri uwo muryango harimo ubwirasi hagati y’abashakanye natwe ushobora gucira undi bugufi ngo bagire ubworoherane. 

Senateri Niyomugabo akomeza agira ati: “Ntabwo twifuza umuntu wabura ubuzima cyangwa ngo urugo rutindahare kubera amakimbirane, tugomba kuyakumira hakiri kare.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Huss Ann Monique, yavuze ko umugore ari uw’agaciro none n’ejo ariko ko abagore bagifite umurimo ukomeye.

Yagize ati: “Dufite umurimo ukomeye kuko tugomba kubaka umuryango, tukabigiramo uruhare dufatanyije n’abo twashakanye, tukubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Ibi ngo bizashoboka ari uko abantu bakora cyane, bihesha agaciro, bazirikana iterambere bagezeho.

Akomeza agira ati: “Twibuke ko umuryango ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’abanyarwanda.”

Mukamazimpaka Chantal uri mu bagore bishyize hamwe bagakora imitako mu bintu bitagifite agaciro, yabwiye Imvaho Nshya ko kwihangirimo imirimo bahereye kuri bike, ari kimwe mu bituma batagira amakimbirane mu miryango yabo.

Ati: “Bigabanya amakimbirane kuko hari ubwo usanga umugore nta kazi afite, ari mu rugo yicaye ahongaho, asuzugurwa mu buryo butangaje […] ugasanga rero ya makimbirane arashize kubera yuko umugabo yamaze kubona yuko wa mugore yatanga umusaruro.”

Kayesu Géneviève, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali, agaragaza ko amakimbirane aba hagati y’umugore n’umugabo akaba ari naho ahera.

Ayo makimbirane agira ingaruka ku bana akavuga ko abashakanye bafite uruhare runini mu kugira ngo amakimbirane acike.

Ati: “Umugore n’umugabo ni ukwicara tukajya inama, tukavuga tuti ni ibiki biduteza amakimbirane. 

Umugore ati njyewe ndi nyampinga, ndi umugore ubereye u Rwanda, ntabwo warubera rero uteza amakimbirane aramutse ari wowe aturukaho.”

Kayesu avuga ko mu gihe amakimbirane aturuka ku mugabo, umugore afite inshingano zo kumugira inama uti ibi ntibitwubaka birabakenesha kandi biratuma abana bacu baba inzererezi.

Ubushakashatsi bw’Abapadiri b’Aba-Yezuwiti ku bufatanye n’Umuryango ‘Nyina w’Umuntu Organization’ bwakozwe mu 2022, bwerekanye impamvu muzi zitera amakimbirane n’ihohoterwa bisenya imiryango.

Ihohoterwa ribabaza umutima ryiganje ku kigero cya 79%, iribabaza umubiri ryihariye 73% naho irishingiye ku mitungo rikagira 56% mu gihe irishingiye ku gitsina ari 48%.

Ubushakashatsi bwo mu 2016, bwagaragaje ko muri Afurika abagore 70% bakubitwa kubera ko ‘yavuye mu rugo adahawe uruhushya n’umugabo we, kuba hari umwana utitaweho neza.

Mu 2007, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.

Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’Ingo, DHS, bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), bwagagaragaje ko ihohotera rishingiye ku gitsina hagati y’abashakanye ryavuye kuri 40% mu 2015 rigera kuri 46% mu 2020.

Byagaragaye ko abagabo 40% n’abagore 38% batigeze bitabaza inzego mu gihe bari bahuye n’ihohoterwa.

Raporo y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yo mu 2020, yerekanye ko mu 2019 abagabo 49 ari bo bishe abagore babo na ho abagore 14 bica abagabo. 

Ni mu gihe muri 2018 abagabo 37 ari bo bishe abagore babo, na ho abagore 16 bica abagabo babo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE