Nyagatare: Mukama abagore batinyutse ubuvumvu bubinjiriza 4800000Frw

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ababyeyi bo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare batinyutse gukora umwuga w’ubuvumvu, bavuga ko bitinyutse borora inzuki (ubuvumvu), ku buryo buri gihembwe binjiza amafaranya y’u Rwanda 4 800 000 mu gihe kera wari umurimo waharirwaga abagabo.

Abo bagore bibumbiye muri koperative COABMU bavuga ko batangiye korora inzuki nyuma yo kwitegereza bagasanga ari ubworozi budasaba ibishoro byinshi ndetse n’imirimo myinshi.

Mukamunana Saidati, Umuyobozi w’iyo koperative agira ati: “Ni ubworozi budasaba kubuhoramo, aho wabukora kandi tugakora n’indi mirimo itandukanye. Iyo wagitse imitiba (imizinga) ikajyamo inzuki cyangwa ukazishyiramo, ntibigusaba kuzahirira, ntuzuhira, ntuzigaburira ahubwo zo zitangira kwikorera akazi. Nyuma y’igihe gito ni ugutangira gusarura ukagurisha ukabona amafaranga.”

Yongeyeho ati: “Dufite imitiba 20 ya kijyambere aho buri mutiba dukuramo ibilo 10 mu gihembwe. Ikilo tukigurisha ibihumbi 7, buri mutiba tuwukuramo ibihumbi 70 tukagira imitiba ya gakondo 40 buri umwe utanga ibilo bitanu. Muri make mu mezi atatu ubuvumvu butwinjiriza amafaranga y’u Rwanda agera kuri 4 800 000. Ni amafaranga yadufashije koroza amatungo abanyamuryango bacu. Twanavuguruye inzu zacu ibintu twashimiwe n’abagabo bacu babonye ko turi ab’agaciro.”

Uyu Munsi Mpuzamahanga w’Abagore ariko twanagaragaje ko ntawukwiye kumva ko ubworozi bw’inzuki (ubuvumvu) bwashoborwa n’abagabo gusa.

Abo bagore bavuga ko kwinjira mu buvumvu bamaze kungukiramo byinshi mu bworozi bw’inzuki, birimo kuba bafatanya n’abagabo babo mu guteza imbere imiryango yabo.

Mukamurigo Gertulde agira ati: “Duhakura ubuki rimwe mu mezi atatu. Kwishyira hamwe tugakora ubuvumvu byatumye tugera ku mafaranga aho ubu dukemura ibibazo byo mu miryango birimo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza, kwishyurira abana amashuri n’ibindi. Kuri ubu uyu mwuga wadufashije gukora indi mishinga irimo ubworozi bw’inkoko no gukora ubuhinzi bugezweho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen ashima abagore bafashe iya mbere bagahagurukira gukora.

Ati: “Abagore batinyutse bagahanga imirimo ibateza imbere ni ishema ku Karere. Dushima umusanzu ukomeye batanga mu iterambere ry’imiryango yabo, iry’Akarere n’Igihugu muri rusange. Mukomeze mwatanye mushyigikire agaciro Igihugu kibaha kandi ubuyobozi natwe tuzakomeza kuba hafi abagore biyemeza bakajya mu mishinga y’iterambere.”

Koperative y’abagore b’abavumvu bo mu Karere ka Nyagatare igizwe n’abanyamuryango 15. Kuri ubu bafite isoko rihoraho ry’umusaruro wabo kandi ubuki bwabo bukaba bukunzwe kubera ko ari umwimerere.

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE