Musanze: Abakoresha umuhanda INES– Rushubi babangamiwe nuko utagira dodane

Abakoresha umuhanda INES- Rushubi wo mu Karere ka Musanze, uyu muhanda ukaba unyura mu Mirenge ya Musanze na Kinigi yo muri aka Karere, bavuga ko kuba nta dodane zashyizwemo mu gihe bawubaka bibatera impungenge kuko ngo hakunze kuberamo impanuka.
Aba baturage bavuga ko ibinyabiziga bituruka ko uyu muhanda wose nta dodane ibamo, ibi bintu ngi bituma hadasiba kuberamo impanuka bagasaba inzego bireba kubafasha bakabona izi dodane kugira ngo bizere umutekano muri uyu muhanda.
Kanziga Claire wo mu Murenge wa Kinigi, Akagari ka Rushubi yagize ati: «Uyu muhanda waje tuwukeneye cyane kuko kugeza umusaruro wacu ku isoko biratworohera cyane, ariko ikibazo dusigaranye kandi gikomeye kidutera ubwoba ni impanuka ziterwa no kuba nta dodane ziri muri uyu muhanda, hiyongeraho no kuba nta zebra clossing, twifuza ko ibi byakorwa kuko hamaze gupfiramo abagera kuri 4.»
Nsengiyaremye Eric wo mu Murenge wa Musanze yagize ati : «Uyu muhanda kubera ko nta dodane umwana cyangwa se umuntu mukuru ajya kwambuka umuhanda akajya kubona akabona igare riramugonze ngira ngo namwe muzi umuvuduko w’amagare aba apakiye ibirayi ava mu Kinigi. Hano muri kano gace hamaze gupfiramo abana babiri hari n’umugabo nzi igare ryakubise ajya mu bitaro none ubu agenda acumbagira.»
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien na we ashimangira ko hari ibikibura muri uriya muhanda ngo n’izo dodane zirimo gutekerezwaho.
Yagize ati : «Umuhanda INES –Rushubi kugeza ubu ntabwo wari wamurikirwa Akarere, bivuze ngo imirimo iracyakomeje, hari ibindi usanga bikiburamo koko bikwiye mu muhanda, na dodane ntazo ibi tugiye kubiganiraho na RTDA, ngasaba rero mu gihe ibi bitari byajyamo kwitwararika mu gihe bari mu muhanda, bagakumira abana gukinira mu muhanda, ndetse n’abajya ku ishuri bakabambutsa.»
Uyu muhanda Kalisimbi –Rushubi aba baturage bawemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yiyamazaga mu mwaka wa 2017,ukaba ufite ibilometero 18, abaturage bishimira ko kuva watangira gukoreshwa babibonyemo inyungu ku bijyanye n’amafaranga y’urugendo, ndetse n’imitungo yabo ngo yongerewe agaciro uhereye ku butaka bwabo, aho ikibanza cyavuye ku bihumbi 800 kikaba kigeze kuri miliyoni 6.
