Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kuba ba Mutima w’u Rwanda

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Madamu Jeannette Kagame yifurije abagore umunsi mwiza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, abashimira byinshi anabasaba kuba ba Mutima w’u Rwanda.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X bwifuriza abagore gukomeza kurangwa n’indangagaciro zitandukanye.

Yagize ati: “Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umugore, ndashimira by’umwihariko Abanyarwandakazi mwese mudahwema kugaragaza ubudaheranwa, ubupfura, kwihesha agaciro no gukunda igihugu, kuko nzi neza ubwitange ndetse n’uruhare rwanyu mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Madamu Jeannette Kagame yanagarutse ku ntego ikomeye yo kuzirikanwa, ari yo bumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Intego yacu ikomeze kuba iyo gukomera ku bumwe bwacu no kuba ba mutima w’urugo! By’umwihariko tube Mutima w’U Rwanda. Dukomeze rero kuba umusemburo w’impinduka nziza Igihugu cyacu cyiyemeje.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972, ugamije kugaragaza ibyagezweho mu iterambere ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, uburenganzira no kubaka ubushobozi bw’umugore.

Abagore n’abakobwa ku Isi hose bagira uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu, umuco, politike n’iterambere muri rusange.
Ku rwego rw’Isi uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 53, naho mu Rwanda ni ku nshuro ya 50.

Insanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ni uw’agaciro’.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE